Nyuma yo gusuzuma ibyangombwa byabo, FERWAFA yasohoye itangazo rimenyekanisha ko yahaye uburenganzira Douglas Lopes Carneiro, waje avuye muri Real Noroeste Capixaba Futebol Club yo muri Brazil na Diego Oliveira Alves wavuye muri Esporte Clube Siderurgica nayo yo muri Brazil, uburenganzira bwo gukina muri APR FC.

Nyuma y’iminsi bari bamaze bakora imyitozo muri Kiyovu Sport, FERWAFA yemereye Abagande batatu: Ibrahim Jingo wavuye muri Express FC, Shamiru Batte wavuye Entebbe Young FC na Nelly Mayanja wavuye muri Sports Club Villa muri Uganda bose bakaba baraje muri Kiyovu Sports.
Pilice yo yazanye uwitwa Rody Mavugo wakinaga muri Solidalite FC i Burundi.
Iyo gahunda yo kwandika abakinnyi b’abanyamahanga bashaka gukina mu Rwanda yatangiye tariki ya 10/01/2012 ikazarangira tariki 8 Gashyantare uyu mwaka.
Amakipe yose afite abakinnyi bashya yifuza gukinisha baba abakinaga mu Rwanda n’abanyamahanga yemerewe kubongeramo kugeza tariki ya 8 Gashyantare, ariko abakomoka hanze y’u Rwanda bagomba kubanza kugaragaza ibyangombwa byabo mbere y’uko bahabwa ubwo burenganzira.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turifuza ko umutoza wa A.P.R Brant yakongerera abakinnyi imyitozo kuko bigarara ko imyitozo arimikeya.
Murakoze.
Yari umukunzi wa A.P.R FC SARAMBUYE Laurent.