Ikipe ya APR Fc ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo (CAF champions league), ikomeje kuri Stade Amahoro ahazabera umukino uzahuza APr Fc na Yanga kuri uyu wa gatandatu ku i Saa cyenda n’igice.
Abakinnyi bayobowe n’umutoza Nizar Kanfir umaze icyumweru kimwe gusa mu Rwanda,akaba kandi yungirijwe na Rubona Emmanuel wari usanzwe atoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.

Nshutiyamagara Ismail Kodo ari nawe Kapiteni w’iyi kipe,yatangaje ko ikipe ye na bagenzi be bafite icyizere cyo gutsinda iyi kipe,anatangaza ko ari kuganiriza abo bakinana bakiri bato ku buremere bw’uyu mukino.
Yagize ati "Nk’umukinnyi ufite ubunararibonye,ndi kugerageza gusobanurira barumuna banjye agaciro k’uyu mukino,gusa twanagize amahirwe yo kubona amashusho y’imikino ya Yanga,tukaba twumva dufite icyizere cyo gutsinda iyi kipe"
Amafoto ya APR Fc mu myitozo









National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR dukunda tukuri inyuma
tugomba gutsinda
APR FC turayishyigikiye inyagatare kandi twizeyeko yanga tuzayitsinda byoroshye cyane, ibyo kuvugako yanga ifite abakinnyi 3 ngenderwaho, APR FC yo buriwese arashoboye kandi bakorera hamwe.
APR ikipe dukunda tubari nyuma twese aho turi mumahanga mubutumwa bwamahoro!! Tubifurije intsinzi
BASORE BACU COURAGE2 INYABIHU TURABASHYIGIKIYE.
basore courage imyitozo myiza, natwe abanyarwanda twese tubari inyuma, intsinzi yanyu ni uguhesha ishema igihugu cyacu.
tubarinyuma bahungu bacu courage kdi Imana ibajye imbere.Gusa uyumutoza agomba kudutsira yanga kugirango natwe atujyemo kbsa.