APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Police FC

APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatatu tariki 04/07/2012.

Amakipe yombi yakinnye igice cya mbere asa n’aho yigana ku buryo cyarangiye ari nta kipe ibashije kubona igitego.

Mu gice cya kabiri, Police FC niyo yabanje kubona igitego cyatsinzwe na Kapiteni wayo Meddie Kagere kuri penaliti ku munota wa 65, yari amaze gukorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina na Johnson Bagoole, maze ayitera neza cyane.

Gutsindwa icyo gitego byatumye APR FC yongera imbaraga kugira ngo icyishyure, umutoza anasimbuza Ngomirakiza Hegman ashyiramo Kapiteni wa APR FC Olivier Karekezi wari umaze iminsi adakina kubera imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu.

Karekezi ntiyatinze kwigaragaza kuko nyuma yo kuzengereza ba myugariro ba Police FC, yaje guhereza umupira mwiza Mugiraneza Jean Baptiste maze atsinda igitego cya mbere cya APR FC n’umutwe.

Nyuma y’icyo gitego,APR FC yakomeje kotsa igitutu Police, aho abakinnyi nka Papy Faty, Mugiraneza Jean Baptiste na Seleman babonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ariko abakinnyi ba Police n’umunyezamu wayo Ganza Alexis bakomeza kurinda neza izamu.

Abakinnyi ba APR FC n'abayobozi batandukanye bishimira intsinzi y'igikombe cy'Amahoro begukanye nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2 kuri 1.
Abakinnyi ba APR FC n’abayobozi batandukanye bishimira intsinzi y’igikombe cy’Amahoro begukanye nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2 kuri 1.

Nyuma y’iminota isanzwe 90 yegenewe umukino, amakipe yombi yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe, hongerwaho iminota 30 yagombaga gukiranura amakipe yombi.

Iminota 30 yongeweho yihariwe cyane na APR FC yagaragazaga ko ishaka igitego byanze bikunze kuko wasangaga buri kanya iri imbere y’izamu rya Police FC, gusa umunyezamu wayo Ganza Alexix akomeza kwitwara neza.

Ku mumunota wa 26 w’imininota y’inyongera, Olivier Karekezi yatsinze igitego cyari gitegerejwe n’abakunzi ba APR FC ari nacyo cyahesheje intsinzi APR FC ituma bisubiza igikombe cy’Amahoro banegukanye umwaka ushize.

Iki ni igikombe cy’Amahoro cya karindwi APR FC yegukanye, kikaba gisanga ibikombe 13 bya shampiyona imaze gutwara nyuma y’imyaka 19 imaze ishinzwe.

APR itsinze Police ku mukino wa nyuma yikurikiranya kuko n’umwaka ushize yayitsinze ibitego 4 kuri 2.

APR yahawe igikombe na miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda, Police FC yatwaye umwanya wa kabiri ihabwa miliyoni 3 n’ibihumbi 500, Rayon Sport yaje ku mwanya wa gatatu ihabwa miliyoni 2,5 naho AS Kigali yabaye iya kane itahana Miliyoni 1,5.

Umurundi ukina hagati muri APR FC, Pappy Faty, ni we mukinnyi wahawe igihembo cy’umukinnyi warushije abandi ubuhanga mu irushanwa kuko yanatsinze ibitego byinshi akaba yahembwe telephone ebyiri zo mu bwoko bwa Samsung Galaxy. Umufana uzwi cyane muri Rayon Sport witwa Rwarutabura nawe yahawe telefone imwe yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy kubera ukuntu yitanze cyane mu gufana.

APR FC na Police FC zakinnye umukino wa nyuma ni nazo zizahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ku rwego rwa Afurika. APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona igatwara n’icy’Amahoro izakina ‘CAF Champions League’, naho Police FC yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro ihagararire u Rwanda muri ‘CAF Confederation Cup’.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka