APR FC yatangaje Ishimwe Abdoul, Mukura VS ntiyabyishimira

Ikipe ya APR FC yatangaje myugariro Ishimwe Abdoul nk’umukinnyi wayo mushya mu gihe Mukura VS yajuriye ivuga ko uburyo yayivuyemo budakurikije amategeko.

APR FC yatangaje uyu musore kuri uyu wa Gatatu aho yahaye nomero 16 uyu musore uheruka kuva muri Mukura VS nk’umukinnyi Intare FC yari yaratije muri iyi kipe yo mu Karere ka Huye kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Uyu musore atizwa, impande zombi zemeranyije ko umwaka w’imikino nurangira Mukura VS izishyura Intare FC miliyoni 10 Frw bitarenze tariki 31 Mutarama 2025, ibyo iyi kipe ivuga ko yakoze nk’uko Kigali Today yabyemerejwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS Musoni Protais.

Ati" Mukura VS izi neza ko yishyuye amafaranga yose mbere y’itariki 31 Mutarama 2025. Icyo twemera icyiciro cya mbere ntabwo kishyuriwe ku gihe ariko habayeho ibiganiro byerekana impamvu yabyo kandi byemewe n’amategeko ya FIFA."

Nyuma yo kubona ibi, tariki 1 Gashyantare 2026 Mukura VS yandikiye Umunyamabanga bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ivuga ko ibyabaye byose bitubahirije amasezerano kuko Ishimwe Abdoul ari umukinnyi ukiyifitiye amasezerano.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka