APR FC ngo yarangije kugura abakinnyi bose yifuzaga

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, buratangaza ko bamaze kugura abakinnyi bose bifuzaga, bakaba bakomeje gukaza imyitozo bitegura shampiyona izatangira ku wa gatandatu tariki 22/09/2012.

Nyuma yo gusezerera abakinnyi b’abanyamahanga yari ifite, APR FC yahinduye imikorere nk’uko yari yabisabwe n’ubuyobozi bukuru bw’iyo kipe, maze yiha intego yo kuzakinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa mu mwaka w’imikino wa 2012/2013.

Ku isoko ry’abakinnyi APR FC yibanze ku bana b’Abanyarwanda bafite impano y’umupira, maze ijya mu Isonga FC kuko ariyo yari ifite abo bakinnyi, benshi muri bo bakaba barakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri 2011 ndetse bakaba banakinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Kalisa Adolf Camarade, yadutangarije ko mu bakinnyi 16 Isonga FC yahaye uburengenzira bwo gushaka amakipe bakinamo nk’uko biteganywa n’amasezerano, batandatu muri bo berekeje muri APR FC barangajwe imbere n’uwari kapiteni wabo Emery Bayisenge.

Abandi bakinnyi bakinaga mu Isonga FC bagiye muri APR FC ni Nsabimana Eric, Faruk Ruhinda, Michel Rusheshangoga, Francois Hakizimana na Isaac Muganza.

APR FC yaguze kandi Isaie Songa na Cyubahiro Jacques bakinaga muri SEC Academy, ndetse izamura abandi bana bakinaga mu ishuri ry’iyo kipe ryigisha umupira w’amaguru (APR Academy).

Uretse abakinnyi bakiri bato yaguze mu mashuri yigisha umupira w’amaguru, APR FC yanaguze abakinnyi bakinaga mu makipe makuru nka Ntamuhanga Tumaini (Titty) wakinaga muri Rayon Sport, Bariyanga Hamdan wakinaga muri Etincelles, ndetse na Andrew Buteera wakinaga muri Proline Academy.

Umunyamabanga wa APR FC avuga ko abo bakinnyi bose bamaze kwemera gukinira APR FC ndetse bakaba baratangiye gukora imyitozo, gusa ngo hari ibitarakemuka neza ku bijyanye n’igurwa rya Buteera Andrew.

Kalisa yagize ati “Twebwe twarangije kugura abakinnyi, ubu nta wundi tuzongeramo bose baraje kandi banatangiye imyitozo, gusa haracyari akabazo ku bijyanye n’igurwa rya Buteera haracyari akabazo k’ikipe ye ishaka kutugora, ariko shampiyona izatangira byose byararangiye kuko nawe arashaka kudukinira”.

Isura ya APR FC muri shampiyona izaba itandukanye n’iyo yari ifite mu mwaka w’imikino ushize, kuko uretse impinduka nyinshi zakozwe mu bakinnyi, impinduka zanabaye no mu batoza, kuko umuholandi Ernie Brandts watozaga iyo kipe ntiyongerewe amasezerano, ahita asimbuzwa Eric Nshimiyimana wigeze kuyitoza akaba yaranayibereye umukinnyi.

APR FC iheruka gusezererwa n’Amagaju FC ku ikubitiro rw’irushanwa ryo gutera inkunga ikigega ‘Agaciro Development Fund’ izakina umukino wa mbere wa Shampiyona ku wa gatandatu tariki 22/09/2012, ubwo izaba yakira Marine FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 6 )

twishimiye ikipe yacu Apr fc uko irikwitara kndi tukaba dukeneye ko usengimana faustin yakwambikwa captain wikipe kuko abimerita murakoze

ngabo john yanditse ku itariki ya: 20-02-2016  →  Musubize

APR TURAGUSHYIGIKIYE

F NT yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

NDI UMUFANA WA APR FC ,NDI MURI UNIVERSITE NKURU Y’URWANDA,IKIPE YACU TUYIFITIYE ICYIZERE NTISHOBORA KUZARENZA UMWANYA WA 2 MURI CHAMPION.IKINDI NI UKO NYUMA 3 IZABA IMAZE KWANDIKA IZINA KURWEGO MPUZA MAHANGA.EREGA
MUNDANGAGACIRO NYARWANDA BIRANDITSE NGO "HESHA IHEMA IGIHUGU CYAWE".GUHARANIRA ISHEMA NICYO CYARI CYARABUZE

unkown person yanditse ku itariki ya: 22-09-2012  →  Musubize

Nishimiye iyo ekipe ya APR FC ndizera kandi ko izakora ibyo abafana bifuza. muzatugezeho list y’abakinnyi APR FC ifite bazakina 1ere division.

JPH yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Muraho,nkunda gusura uru rubuga rwanyu,nkuko mugenzi wanjye yabibasabye muzagerageze mutugezeho urutonde rwa APR.Izakinisha muri uyu mwaka.

BONANE yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

banyamakuru bacu muzadushyirireho squad yose ya apr izakoresha muri championat2012-2013 muzaba mukoze.

yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka