Mu rukerera rwo ku wa gatatu ahagana saa munani n’iminota mirongo itatu n’itanu z’igicuku (02h35’) nibwo ikipe y’APR FC yerekeje muri Mozambique gukina umukino w’amakipe yabaye aya mbere iwayo na Liga Muçulmana de Maputo uzaba ku cyumweru tariki 15 Gashyantare 2015.

Rayon Sports nayo yerekeje muri Cameroon gukina umukino na Panthere du Ndé aho yahagurutse ku wa kane ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo itatu n’itanu (13h35’) z’amanywa, umukino izakina uteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki ya 14 ukabera i Douala.
APR FC ishoboye gutsinda Liga Muculmuna muri iki cyiciro cy’amajonjora yahura na Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ndetse iyi ikaba yarabashije kwegukana igikombe cya Champions league mu mwaka wa 2013 w’imikino.

Rayon Sports iramutse itsinze Panthere du Nde, yakina mu cyiciro cya gikurikira n’ikipe ya Zamalek yabashije kwegukana igikombe cya Champions league inshuro zigera kuri 5 zose.
Imikino yo kwishyura ikaba igomba kuba mu matariki ya 27, 28 Gashyantare na 1 Werurwe 2015.
Amafoto APR igera Maputo:




Sammy Imanishimwe
National Football League
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
nkumunyarwa gutsinda kwa rayon na APR nishema kuritwe gusa rayon murwego rwo kwiyunga nabafana igomba gutsinda ubundi natwe nigaruka izasanga twayiteguye neza ikanombe
APR TUKURI INYUMA
Amakipe yombi nyifurije intsinzi kuko izaba ari iyacu twese abanyarwanda.
Imana ishimwe kuba BAKAME agiye gusanga bagenzi be muri CAMEROUN.
Usibye ko kandi na BIKORIMANA G.tumwizeye.
Twese abakunzi ba GIKUNDIRO/RS yacu tubari inyuma kandi intsinzi yanyu ni ishema ryacu Abanyarwanda twese.
Amahirwe Masa Kuri Aya Makipe Rayon Sport Na APR FC
APR FC dukunda tuyifurije intsinzi
APR FC dukunda tuyifurije intsinzi
nkumufana ukunda ikipe ye amavi azayikobokera