APR FC, n’ubwo yamaze kubura igikombe yagambiriye gutsinda Kiyovu

Umutoza wa APR FC Andreas Spier n’abakinnyi bayo bagambiriye gukura amanota atatu kuri Kiyovu Sport, ubwo ayo makipe aza kuba akina umukino wa shampiyona kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/04/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.

Mu gihe hasigaye gukinwa imikino itanu gusa ngo shampiyona irangire, kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa gatatu irarushwa na Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, amanota icyenda, bivuze ko amahirwe y’uko APR FC yatwara igikombe ari makeya cyane, dore ko na Police FC iri imbere yayo.

Umutoza wa APR FC Andreas Spier avuga ko n’ubwo amahirwe ya APR FC asa n’ayamaze kurangira, ngo agomba gutsinda Kiyovu Sport ndetse n’andi makipe yose asigaye kugirango ikipe amaze ameze abiri atoza izarangize shampiyona ihagaze neza.

Ati: “Tugiye gukina n’ikipe ifite inararibonye muri iki gihugu, turashaka rero kwitwara neza muri uwo mukino, tugakina umukino mwiza kandi tukanabona amanota atatu. Tuvugishije ukuri tukanashyira mu gaciro, biragaragara ko amahirwe yacu yo gutwara igikombe asa n’ayarangiye, kuko Rayon sport na Police FC zaradusize, ndanazifuriza amahirwe rwose.

Twebwe turashaka kurangiza shampiyona neza ari nayo mpamvu dushaka gutsinda imikino yose dusigaranye, bikazatuma dutegura neza shampiyona itaha kandi dufite intego yo kuzayitwaramo neza”.

Muri uwo mukino uzatangira saa cyenda n’igice Kiyovu Sport imaze gukina imikino umunani itarabona intsizi, nayo irashaka gutsinda APR FC kugirango igarurire icyizere abakunzi bayo, kuko nayo yamaze kwibagirwa igikombe cya shampiyona.

Kalisa François utoza Kiyovu Sport by’agateganyo avuga ko ibibazo by’amafaranga y’abakinnyi n’abatoza atabonekera igihe bigaca integer ikipe, biri mu nzira zo gukemuka, ku buryo yizeye ko bizabaha imbaraga zo gutsinda APR FC.

Ati: “Kugeza ubu abakinnyi banjye bameze neza ndetse bafite n’akanyamuneza kuko ibibazo by’amafaranga ikipe yari ibafitiye yarayabahaye, gusa hasigaye twebwe abatoza ariko natwe batubwiye ko babikemura vuba, ku buryo nizera ko tuzatsinda APR FC”.

APR FC izaba yakiriye Kiyovu, izakina idafite Ndayishimiye Jean Luc ‘ Bakame’, Cyubahiro Jacques na Faruk Ruhunda bafite imvune, mu gihe Kiyovu Sport yo izaba ibura Niyonkuru Djouma ‘Radjou’ ufite imvune ariko akaba anafite amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukina uwo mukino.

Mu mukino wa shampiyon ubanza ( Phase aller) wabaye mu Ukuboza 2012, APR FC yari yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-1.

Iyindi mikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona izakinwa ku cyumweru tariki ya 28/4/2013 aho Rayon sport izakina n’Isonga FC kuri Stade Amahoro, AS Kigali izakina n’Amagaju kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mukura ikazakira Etincelles kuri Stade Kamena i Huye, naho AS Muhanga ikazaba ikina na Police FC kuri Stade ya Muhanga.

Hari kandi umukino uzahuza Marine FC na Musanze FC kuri Stade Umuganda i Rubavu, naho La Jeunesse ikazakina na Espoir kuri Stade Mumena.

Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 45, Police irayikurikira n’amanota 44 naho APR FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 36.

Isonga FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 15, naho Etincelles ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota14.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka