APR FC izakina n’Isonga FC mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro

Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, APR FC izakina n’Isonga FC. Iyo mikino izatangira tariki 7 n’iya 8 Mutarama uyu mwaka.

Tombola yabereye ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), tariki 03/01/2012, irimo amakipe 32 yo mu cyiciro cya mbere avanze n’ayo mu cyiciro cya kabiri.

Ayo makipe ni APR FC, Police FC, AS Kigali, Mukura VS, Rayon Sports, Marines FC, AS Muhanga, Kiyovu Sports, ASPOR FC, SEC FC, Isonga FC, Espoir FC, Kirehe FC, Rwamagana City, Musanze FC, Zebres FC, Unity FC, Intare FC, Gasabo United, SORWATHE FC, Amagaju FC, La Jeunesse, Etincelles FC, Interforce FC, United Stars, Pepiniere FC, UNR FC, Etoile de l’Est, Etincelles FC, Esperance FC, Stella Maris, Nyanza FC, na Bugesera FC.

Uko amakipe azahura n’aho azakinira:

1. APR FC vs. Isonga FC (Kigali),

2. Police FC vs. Espoir FC (Kamena),

3. AS Kigali vs. Kirehe FC (Rwamagana),

4. Mukura VS vs. Rwamagana City (Kigali),

5. Rayon Sports vs Musanze FC (Gisenyi),

6. Marines FC vs. Zebres FC (Musanze),

7. AS Muhanga vs. Unity FC (Kigali),

8. Kiyovu Sports vs. Intare FC (Kigali),

9. ASPOR FC vs. Gasabo United (Kigali),

10. SEC FC vs. SORWATHE FC (Kigali),

11. Amagaju FC vs. UNR FC (Nyanza),

12. La Jeunesse vs. Etoile de l’Est (Rwamagana),

13. Etincelles FC vs. Esperance FC (Musanze),

14. Interforce FC vs. Stella Maris (Musanze),

15. United Stars vs. Nyanza FC (Nyanza),

16. Pepiniere FC vs. Bugesera FC (Kigali).

Uretse APR izakina n’Isonga FC na Police izakina na Espoir FC, nta yindi kipe yigeze itombora ikipe ziri mu cyiciro kimwe. Ibi ni ibigaragaza ko nta mikino ikomeye cyane izagaragara muri 1/16 cy’irangiza, aho hakinwa umukino umwe ukabera ku kibuga kitari icy’ikipe imwe muri zo maze ikipe itsinze igahita ijya muri 1/8 cy’irangiza.

Imikino ya 1/8 cy’irangiza izakinwa tariki 01/02/2012. Ikipe izatsinda iri rushanwa izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikome iwayo muri Afurika (Orange CAF Confederation Cup). Umwaka ushize APR FC niyo yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 4 kuri 2.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka