APR FC itsinze Vision FC bigoranye, Kiyovu Sports itsinda Police FC
Kuri iki Cyumweru,hakomeje gukinwa imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona aho APR FC bigoranye yatsindiye Vision FC kuri Kigali Pele Stadium 2-1 igakomeza gusatira Rayon Sports mu manota mu gihe Kiyovu Sports yo yahatsindiye Police FC 1-0.

Yari imikino yari itegerejwe cyane kuko yarimo Kiyovu Sports irwana no kutamanuka ndetse na APR FC ishaka igikombe. Mu mukino wabanje Kiyovu Sports ibanziriza iya nyuma yatsinze irusha Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mutunzi Darcy ku munota wa 48 w’umukino nyuma yo kwinjirana umupira agatera ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na Rukundo Onesme.
Police FC yavunikishe Bigirimana Abedi mu gice cya mbere na Nsabimana Eric Zidane igakora impinduka itari yateguye yakoze ibishoboka byose ngo yishyure ariko birayinanira nubwo yabonye imbere y’izamu rya Kiyovu Sports burimo umutambiko yateye ku munota wa nyuma ariko umukino urangira Kiyovu Sports ibonye amanota yatumye igira 21 nubwo ikiri ku mwanya wa 15.


Uyu mukino wakurikiwe n’uwo APR FC yakiriyemo Vision FC saa kumi nebyiri z’umugoroba,aho biyigoye nayo yabonye amanota atatu itsinze ibitego 2-1. APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota v penaliti mu gihe mbere y’uko igice cya mbere kirangira Vison FC ku munota wa 45 yishyuye itsindiwe na Cyubahiro Idarusi bakajya kuruhuka ari 1-1.


Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ,APR FC yakuyemo Mahmadou Lamine Bah ishyiramo Niyibizi Ramadhan ikomeza gukinisha ba rutahizamu babiri Mamadou Sy na Djibri Ouatarra n’abakinnyi bane hagati mu kibuga.Iyi kipe yakoze ibishoboka byose ngo ibone igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kuyigora kuko Vision FC yakomeje kwihagararaho ikina umukino mwiza ku bakinnyi nka Pascal Djobi wakinaga neza cyane.

APR FC byakomeje kuyigora mu mikinire ubwo yakuragamo Dauda Yussif Seif wakinaga hagati yugarira igashyiramo Tuyisenge Arsene ndetse na Denis Omedi byatumye ikomeza kugorwa bigaha urwaho Vision FC yo yahise ihakinisha bane hagati nyuma yo gushyiramo rutahizamu wa kabiri Twizerimana Onesme wasatiranaga na Musa Essenu wari wabanjemo.

Abakunzi ba APR FC bageze aho baririmba ngo Darko(Umutoza) hanze cyangwa cyangwa se ngo yirukanwe ,bashyize umutima mu nda ku munota wa 84 ubwo Ndayishimiye Dieudone Nzotanga wakinaga inyuma iburyo yahinduraga umupira wananiwe gukurwaho n’abamyugariro ba Vision FC maze mu kavuyo kenshi Mamadou Sy agatsindira APR FC igitego cya kabiri cyasoje umukino ibonye intsinzi bigoranye dore ko n’iminota itatu yongereweho yarangiye Vision FC yakinnye neza idashoboye kwishyura.


APR FC yahise yongera amanota igira 45 ku mwanya wa kabiri ariko noneho irushwa na Rayon Sports ya mbere inota rimwe kuko yo ifite 46 nyuma yo gutsindwa na Mukura VS 1-0 mu gihe Vision FC ikiri iya nyuma n’amanota 15.

Mu wundi mukino wabaye ikipe ya Etincelles FC yanganyirije na Marine FC 0-0 kuri Stade Umuganda.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|