APR FC itsinze Police FC igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2024/2025, nyuma yo gutsinda Police FC, igitego 1-0, mu mukino wo kwishyura wa ½, wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Umukino watangiye Police FC isatirana imbaraga, cyane ko yari ibizi ko niramuka idatsinze nibura igitego kimwe ihita isezererwa mu irushanwa, kuko umukino ubanza yari yakiriye wasize banganyije igitego 1-1, ibyashyiraga APR FC mu mwanya mwiza kubera itegeko ry’igitego cyo hanze.
Uburyo buremereye mu mukino bwabonetse ku munota wa Kabiri, ubwo Mugisha Didier yarekuraga ishoti riremereye cyane, icyakora umunyezamu, Ishimwe Pierre aba maso aryohereza muri koruneri. Kuva ubwo iyi Kipe y’Abashinzwe umutekano yakomeje kotsa igitutu iy’Ingabo binyuze cyane muri Byiringiro Lague, Ani Elijah na Ngabonziza Pacifique; gusa bikarangira bananiwe no gutsinda.
Ku munota wa 25, rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibrille Ouattara yatsindiye APR FC igitego, ku mupira wari uturutse muri koruneri yazamuwe neza na Ruboneka Jean Bosco, mbere gato y’uko Ouattara afungura amazamu akoresheje umutwe, anyuze mu rihumye ba myugariro ba Police FC, biba 1-0.
Kuva APR FC yabona igitego, yashyize imbaraga mu mukino wubakiye mu mpande zanyuragaho Mugisha Gilbert na Niyomugabo Claude ibumoso, ndetse na Djibrille Ouattara na Byiringiro Jean Gilbert iburyo; ibintu byagoye Police FC yari ifite abakinnyi batanu hagati mu kibuga na batatu mu bwugarizi, ibyatumye igice cya mbere kirangira APR iyoboje n’igitego 1-0.

APR yinjiranye imbaraga mu gice cya kabiri, ndetse ku munota wa mbere wacyo nyuma yo guhererekanya neza kwa Muhammadou Lamine Bah, Ouattara, Ruboneka na Byiringiro Gilbert; Umunya-Uganda, Denis Omedi yisanga imbere y’izamu wenyine ananirwa kubigira bibiri, akoresheje umutwe wahise uvanwamo n’Umunyezamu, Rukundo Onesime.
Ku munota wa 58 APR yashoboraga kwandika igitego cya kabiri cya Denis Omedi wacenze myugariro David Chimezie agasigarana n’umunyezamu bonyine, ariko ananirwa n’igikorwa cya nyuma. Nyuma y’iminota itatu Mugisha Gilbert na we yahushije uburyo bukomeye, nyuma y’umupira wari woherejwe mu rubuga rw’amahina na Ouattara.
Mashami Vincent, utoza Police, ku munota wa 65 yakoze impinduka zigamije gukangura ubusatirizi, maze Mugisha Didier na Bigirimana Abedi baha umwanya Iradukunda Siméon n’Umunya-Nigeria, Chukwuma Odili uri mu bari gufasha cyane ikipe ye muri iyi minsi.
Ku munota wa 76 kandi Byiringiro Lague na Ngabonziza Pacifique, baha umwanya Hakizimana Muhadjiri na Muhozi Fred, mu gihe Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy yasimbuye Djibrille Ouattara ku ruhande rwa APR FC, mbere y’uko Lamine Bah asimbuzwa Umunya-Sénégal, Alioum Souané naho Denis Omedi aha umwanya Ndayishimiye Dieudonné Fils.

Izi mpinduka ntacyo zahinduye ku musaruro w’umukino nyirizina, uretse uburyo buremereye bwabonetse ku munota wa 91, ubwo Umurundi Henry Msanga, yateraga ishoti rikomeye mu izamu, ariko umunyezamu, Ishimwe Pierre agakora akazi gakomeye ko kuwohereza muri koruneri, umukino urangira Police FC isezerewe mu Gikombe cy’Amahoro itsinzwe igitego 1-0, kiba igiteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Ugusezerwa kwa Police FC gusobanuye ko umwaka w’imikino urangiye nta gikombe na kimwe yegukanye, nyamara ari yo yari ibitse Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize itsindiye Bugesera FC ku mukino wa nyuma, mu gihe APR FC imaze imyaka umunani itagikoraho, kuko igiheruka muri 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0.
Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025 muri Stade Amahoro, ukazahuza APR FC n’ikipe iza gukomeza hagati ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports et Loisirs yo mu Karere ka Huye, zifitanye umukino wo kwisobanura kuva saa Moya n’Igice muri Stade Amahoro.

Uyu mukino amakipe yombi yaje gukina amaze kugendererwa n’Ubuyobozi Bukuru bwayo kuri buri ruhande, burangajwe imbere na Chairman wa APR FC muri iki gihe, Brig. Gen. Déo Rusanganwa ndetse n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Police FC, IGP Félix Namuhoranye, kuri Pelé stadium; bakaba babageneye ubutumwa bubasaba kwitwara neza no guhesha amakipe yabo ishema.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|