Ku munota wa 45 Gicumbi yatsinze igitego cyatumye ikura amanota atatu kuri APR yakiniraga imbere y’abafana bayo. Muri uyu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona, ikipe ya APR FC yaje mu kibuga ariyo ihabwa amahirwe menshi yo gutsinda.
Gicumbi ntiyari yakinnye umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona kuko uwagombaga kuyihuza na Espoir utabaye ubwo byagaragaraga ko iyi kipe y’i Rusizi idafite bimwe mu byangombwa bisabwa ku bibuga byakira shampiyona.
Ibi byatumye Gicumbi ijya mu kibuga ifite ingufu kurusha APR FC ndetse binarangira ibibyaje umusaruro ubwo myugariro wayo Uwineza Jean de Dieu yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Olivier maze uyu agahindukira inshundura zinyeganyega ku munota wa 45 w’umukino.

Ikipe ya APR FC yagerageje uburyo bwose yakwishyura iki gitego ariko birangira intsinzi itahukanywe n’umutoza Ruremesha Emmanuel wa Gicumbi, umutoza ukunze no kugora APR FC mu mikino bagiye bahura.
Gutakaza uyu mukino bivuze ko ikipe ya APR FC ikiri iya mbere n’amanota 20, gusa ikaba ishobora kuva kuri uyu mwanya mu gihe cyose Rayon Sports yatsinda umukino wo kuri iki cyumweru ifitanye na Sunrise i Rwamagana.
Mu wundi mukino wabereye i Nyamirambo ku Mumena ikipe ya Kiyovu Sports na yo ntiyorohewe na Espoir yayihatsindiye igitego 1-0 cya Harelimana Jean Damascene Gisimba, bityo nayo igasubirana amanota atatu i Rusizi.
Dore uko imikino izakomeza kuri iki cyumweru tariki 30/11/2014
AS Kigali vs Etincelles Stade ya Kigali Nyamirambo
Marines vs Musanze Stade Umuganda
Police vs Isonga Stade Kicukiro
Mukura vs Amagaju Stade de l’Amitie Mumena
Sunrise vs Rayon Sports Stade Rwamagana
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi Nakomerezaho. Turayashyigikiye%.