APR FC iririye Noheri kuri Kiyovu, Rayon Sports inganyiriza i Rubavu
Ikipe ya APR FC ni yo yinjiye mu minsi mikuru n’akanyamuneza nyuma yo kunyagirira Kiyovu Sports kuri stade Amahoro ibitego 5-0 bitumye ishimangira umwanya wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere yakinwaga umunsi wayo wa 11.
Kuri stade Amahoro, APR FC yagiye mu kibuga nubundi ari yo ihabwa amahirwe dore ko amateka yagaragazaga ko yakunze kwibasira iyi kipe izwi nk’Urucaca. Ibi ntabwo byatinze no kwigaragaza kuri iki kibuga aho kukazi gakomeye ka Sekamana Maxime, Ngomirakiza Hegman yaje kubonera ikipe ya APR FC igitego cya mbere.
Nubwo Kiyovu Sports yagerageje kwihagararaho ngo ibe yanakwishyura ariko, ntabwo yaje guhirwa n’iminota yanyuma kuko Sekamana Maxime yaje gutsinda igitego cya kabiri, Yannick Mukunzi agashyiramo icya gatatu mu gihe Ndahinduka Michel yatsinze bibiri byanyuma.
Mu gihe APR FC yarimo itsinda imvura y’ibitego kuri stade Amahoro, ikipe ya Rayon Sports yo ntiyari yorohewe ku mukino na Marines kuko nubwo Sina Jerome yayitsindiye igitego cyo kwishyura, byaje kurangira itakaje amanota abiri inganya na Marines 1-1.
Kugeza ubu, ikipe ya As Kigali ni yo ikomeje kurya isataburenge APR FC dore ko Kakure Antoine yayifashije kubona amanota atatu itsinda Espoir 1-0.
Uko imikino yose yagenze:
- As Kigali 1-0 Espoir
- Police 1-0 Etincelles
- APR FC 5-0 Kiyovu Sports
- Mukura 1-0 Musanze
- Amagaju 1-0 Isonga
- Sunrise 1-0 Gicumbi
- Marines1-1 Rayon Sports
Urutonde rwa shampiyona:
- APR 26 +14
- AS KIGALI 24 +11
- POLICE 20+7
- RAYON SPORTS 19+8
- MARINES 16+00
- SUN RISE 15+3
- AMAGAJU 15+00
- SC KIYOVU 15-6
- GICUMBI 13-2
- ESPOIR 12 -2
- MUKURA VS 12-4
- MUSANZE 09-3
- ETINCELLES 07-7
- ISONGA 03-16
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo mwiteguye kuyigwa inyuma natwe twiteguye kubashyingura kugira ngo mutatunukira....
Nubwo wavaho ukibagirana mubafana bose abakunzi bawe ntituzabura kukwamamaza hose ko uri GIKUNDIRO RAYON SPORT
Gikundiro yacu tuzayigwa inyuma niyo byagenda gute ibikona byitonde imikino iracyahari twe nkba Rayon turizerako igikosi aricyacu tuzagitwara