APR FC iri mu itsinda rimwe na Young Africans muri CECAFA
APR FC izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ yashyizwe mu itsinda rimwe na Young Africans yatwaye igikombe cy’umwaka ushize, muri tombola yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, ahazabera iyo mikino kuva tariki 14 kugeza 28/07/2012.
APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda,izahura na Young Africans iheruka iki gikombe cya CECAFA. Wau Salaam yo muri Soudan y’Amajyepfo ni ikipe nshya muri iyi mikino, na Athletico y’i Burundi.
Itsinda rya mbere rigaragara ko ari ryo ririmo amakipe akomeye, rigizwe na Simba yo muri Tanzania, Uganda Revenue Authority yo muri Uganda, Vita Club yo muri Repubulila iharanira Demukarasi ya Congo yaje itumiwe na Ports yo muri Djibouti.
Itsinda rya kabiri rigizwe n’amakipe atatu, Azam yo muri Tanzania, Mafunzo yo muri Zanzibar na, Tusker yo muri Kenya.
Umukino ufungura irushanwa uzahuza Young Africans yatwaye igikombe giheruka ikazakina na Athletico yo mu Burundi tariki ya 14/7/2012.
Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nichols Musonye, yabwiye Allafrica.com ko mu gikombe cya CECAFA cy’umwaka utaha bazakoresha amakipe 16, mu rwego rwo kwagura irushanwa no kuryongerera imbaraga, dore uyu mwaka hari amakipe yo hirya no hino muri Afurika yari yasabye kwitabira iri rushanwa.
Iri rushanwa riterwa inkunga na Prerezisa w’u Rwanda Paul Kagame, utanga ibihumbi 60 by’amadolari. Ayo mafaranga agabanwa n’amakipe atatu ya mbere, aho iyatwaye igikombe ihabwa ibihumbi 30, iya kabiri igahanwa ibihumbi 20 naho iya gatatu igahanwa ibihumbi 10.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|