APR FC ikomeje kuyobora shampiyona nyuma yo gutsinda Amagaju
Ibitego bya Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sekamana Maxime byatumye ikipe y’Amagaju itakaza umukino wayo wa mbere mu rugo muri shampiyona y’uyu mwaka maze biha ikipe ya APR FC gukomeza kuba iya mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Yari imikino y’umunsi wa cumi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 13/12/2014 ahari hitezwe ko hashobora kuba impinduka ku rutonde rw’agateganyo cyane cyane mu makipe atatu ya mbere.
Ikipe ya APR FC yagiye gukina uyu mukino ibizi ko kudakura amanota atatu i Nyamagabe byashoboraga kuyisiga ku mwanya wa kabiri bitewe n’umusaruro wari kuzaturuka ku mukino wo kuri iki cyumweru hagati ya As Kigali na Rayon Sports ziyikurikiye.
Amagaju yari ataratsindirwa mu rugo, ni yo yabonye izamu hakiri kare ubwo rutahizamu wayo Muhindo Jean Pierre yayatsindiraga igitego ku munota wa munani ari nako ashyira mu kaga ikipe ya APR FC yari igiye gutakaza umukino wayo wa gatatu yikurikiranya.
Ku munota wa 44 Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa APR FC yishyuye cy’Amagaju maze amakipe akajya kuruhuka anganya 1-1.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaje guhira iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona, aho yakihariye bigaragara ndetse Maxime Sekamana ayitsindira igitego cy’intsinzi cyatumye umukino urangira ari 2-1.
Mu yindi mikino, Innocent Habyarimana yafashije Police FC gutsindira Musanze iwayo 1-0 mu gihe ikipe ya Mukura yabonye intsinzi yayo ya kabiri itsinda Isonga 2-1.
Deribi y’i Rubavu yasize ikipe ya Marines inganyije na Etincelles 0-0. Umusaruro wa 0-0 ni nawo wabonetse kandi hagati y’ikipe y’Isonga na Sunrise.
Shampiyona irakomeza ku cyumweru ikipe ya Rayon Sports yakira As Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe ikipe ya Gicumbi iba yakira Kiyovu i Gicumbi.
APR FC iracyayoboye urutonde n’amanota 23 ikurikiwe na Rayon Sports na 18 inganya na As Kigali ya gatatu. Police yageze ku mwanya wa kane n’amanota 17 mu gihe Isonga na Etincelles ari zo ziheruka izindi.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|