Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, irerero ry’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) mu Rwanda ryegukanye Igikombe cy’Isi cy’amarerero y’iyi kipe, cyaberaga mu Bufaransa, rihigitse irya Brazil mu batarengeje imyaka 11 na 13.
Ikipe ya Real Madrid yatangaje ku mugaragaro, ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, ko Karim Benzema yayivuyemo, nyuma yo kumara imyaka 14 ayikinira muri Espagne, akaba yerekeje muri Arabie Saoudite aho asanzeyo Christiano Ronaldo.
Nyuma yo guhesha Igikombe cy’Amahoro 2023 ikipe ya Rayon Sports, Leandre Essomba Willy Onana usoje amasezerano, yavuze ko agiya kubanza kuruhuka mbere yo gufata icyemezo ku hazaza he.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze APR Fc igitego 1-0 yegukana Igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka itanu nta gikombe itwara
Ikipe ya Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa cyo ku munota wa nyuma
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports iracakirana na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Lionel Messi azakina umukino we wa nyuma muri Paris Saint-Germain (PSG), kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe Christophe Galtier kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.
Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer yasobanuye ko imwe mu mpamvu atahamagaye Haruna Niyonzima mu bakinnyi bitegura umukino wa Mozambique ari uko ari umukinnyi akunda gushyiraho amategeko y’uko ikipe yakina.
Kuri uyu wa Kane umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bagiye kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 izakiramo Mozambique.
Perezida mushya wa Mukura VS, Nyirigira Yves avuga ko bimwe mu byo yizeza abakunzi b’ikipe ya Mukura VS harimo no kuba bakwegukana igikombe cya shampiyona.
Ku mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro igomba kubera mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu, amatike yose yamaze kugurwa
Myugariro w’Umunyarwanda, Manzi Thierry, yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza yakwerekeza muri Tanzania, kuganira na Simba SC imwifuza.
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-2023, nyuma yo gutsindira Gorilla FC 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ikipe ya Rutsiro FC yatsindiwe na Kiyovu Sports kuri stade ya Muhanga 3-1, mu mukino usoza shampiyona ya 2022-2023 isubira mu cyiciro cya kabiri.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika "CAF" yemereye u Rwanda kuzakinira kuri Stade Huye
Pedro Pauleta wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2023.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tari 26 Gicurasi 2023, mu Nzove ku kibuga cya Rayon Sports yubakiwe n’umuterankunga wayo, Rayon sports y’abagore yamurikiye abafana n’ubuyobozi bwa Skol igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 iherutse kwegukana.
Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 irangire, amakipe ane ni yo azishakamo izaherekeza Espoir FC yamaze kumanuka.
Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi ba Sunrise FC banze gukora imyitozo kubera uduhimbazamusyi tw’imikino ine bavuga ko batari bishyurwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ko igice cy’amafaranga azava mu mikino y’igikombe azafasha abangirijwe n’ibiza
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yahawe Umuyobozi mushya ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’igihugu nyuma yo guhagarika uwari usanzweho.
Kuri iki Cyumweru ikipe ya APR FC yatsindiye Rwamagana City i Bugesera ibitego 4-1 ifata umwanya wa mbere mu gihe hasigaye umukino umwe wa shampiyona. Ikipe ya APR FC yatangiye ikina neza irusha Rwamagana City itahuzaga umukino, ahubwo igakunda gutakariza umupira mu kibuga cyayo. Byatumye ku munota wa kabiri APR FC ibona (…)
Ikipe ya Kiyovu Sports ntiyahiriwe n’umunsi wa 29 wa shampiyona nyuma yo gutsindwa na Sunrise igitego kimwe ku busa, bituma itakaza umwanya wa mbere.
Nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023 ikipe ya Arsenal itsinzwe na Nottingham Forest 1-0, ikipe ya Manchester City yahise yegukana igikombe cya shampiyona 2022/2023 n’ubwo yatsindwa imikino ibiri isigaranye.
Nyuma y’umwaka yari imaze imanutse mu cyiciro cya kabiri, Etoile de l’Est FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere izamukanye n’Amagaju FC yari imaze imyaka ine idakina icyiciro cya mbere.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeye uburangare rinasaba imbabazi Abanyarwanda kubera gukinisha Muhire Kevin utari wemerewe gukina umukino u Rwanda rwakiriyemo Benin, bikaruviramo guterwa mpaga.
Imikino ibiri y’umunsi wa 29 wa shampiyona yagombaga kubera I Bugesera kuwa Gatandatu no ku Cyumweru yimuriwe kuri Kigali Pele Stadium inahindurirwa amasaha.
Ikipe ya Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League itsinze Real Madrid 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabaye ku wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania, ku wa Gatatu yakoze amateka igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CAF Confederations Cup, isezereye Marumo Gallants yo muri Afurika Y’Epfo.
Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu kibuga Djihad Bizimana, kuri uyu wa Gatatu ikipe ya KMSK Deinze yakiniraga mu Bubiligi yatangaje ko ari mu bakinnyi itazakomezanya na bo.