Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ishobora kwakirira imikino yayo ya CAF Champions League mu Rwanda kubera kutagira stade yemewe.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium, yitabirwa n’abafana benshi.
Ku wa 20 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya APR FC yahaye ikaze umutoza wayo mushya, Thierry Froger ndetse n’umwungiriza we Karim Khouda.
Ikjpe ya APR FC yatangiye gahunda yo kongera gukinisha abanyamahanga, yasinyishije myugariro ukomoka muri Cameroun, inongerera amasezerano Claude Niyomugabo
Umunyezamu Ndayishimiye Bakame wabaye umwe mu bakomeye mu Rwanda yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Jonathan Ifunga Ifasso ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Kuri iki Cyumweruru, kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe y’u Rwanda y’abagore muri ruhago yatsinzwe na Uganda 1-0, isezererwa mu mikino yo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove yitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024.
Ku wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, Habimana Sosthene yagizwe umutoza wa Musanze FC, Imurora Japhet wari usanzwe ashinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe agirwa umwungiriza we.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, i Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 isiga Amavubi mu itsinda rimwe na Nigeria na Benin
Myugariro Nsabimana Aimable wari usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports, yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore mu mupira w’amaguru Crested Cranes inganyije ibitego 3-3 n’iy’u Rwanda mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunya-Uganda Charles Baale watowe nk’umukinnyi mwiza n’abakinnyi bagenzi be
Rutahizamu w’ikipe ya Sunrise FC Yafessi Mubilu avuga ko umwaka w’imikino wa 2023-2024 intego ze ari ukuyobora abatsinze ibitego byinshi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2023, ikipe ya APR FC yakoranye inama n’abakinnyi bayo, yari yitezweho ko ifatirwamo imyanzuro irimo no gutandukana na bamwe muri bo.
Umunyabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yemeje amakuru y’igaruka ry’Umunya-Maroc, Youssef Rharb.
Umurundi Bigiriamana Abedi ukina hagati mu kibuga, yamaze kumvikana na APR FC kuyikinira.
Kuri uyu Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Tunisia Yamen Zelfani, ari umutoza wayo mushya.
Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ amasezerano y’imyaka ibiri nk’umukinnyi wayo mushya.
Kuwa 6 Nyakanga 2023, i Rabat muri Maroc habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu bagore gitenyijwe mu 2024.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yasinyishije myugariro Ally Omar Serumogo wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports
Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2023, Umukuru w’Igihugu yavuze ko bimwe mu bituma umupira w’amaguru udatera imbere mu Rwanda birimo imyumvire ya bamwe ishingiye ku marozi, indagu no gutanga ruswa aho gutegura ikipe bahereye mu bana bato.
Ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023, abasirikare barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, kuri Kigali Pelé Stadium, begukanye igikombe cy’umunsi wo Kwibohora batsinze Task Force Division igitego 1-0.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Mukura VS yatangaje ku mugaragaro ko umunyezamu wayo Sebwato Nicholas yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
Shema Fabrice uheruka kwegura nka Perezida w’ikipe ya AS Kigali, ashobora kongera kuyiyobora mu gihe ibyo asaba byakubahirizwa.
Ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yamuritse amatike yo kwinjira kuri stade mu mwaka w’imikino 2023-2024, umuntu ashobora kugurira rimwe umwaka wose. Ni amatike ari mu byiciro bitatu bitewe n’aho umuntu yicara muri stade, ndetse n’ibyo azajya agenerwa bitewe n’itike yaguze byose bijyana n’ubushobozi bwe.
Myugariro mushya wa Mukura VS Muvandimwe JMV yemereye abafana 20 b’iyi kipe batuye i Kansi aho umuryango we ukomoka amatike yo kwinjira ku mukino wa mbere bazakira.
Umunyezamu Simon Tamale ukomoka muri Uganda yamaze kwemezwa nk’umunyezamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatangiye imyitozo aho yitegura umukino uzayihuza na Uganda mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Olempike