Ikipe ya Rayon Sports isezereye LLB y’i Burundi nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Burundi
Mu mukino ubanza wwa CAF Confederation Cup, APR Fc yo mu Rwanda inyagiye Anse Reunion yo muri Seychelles ibitego 4-0 kuri Stade Amahoro
Komisiyo ishinzwe amatora y’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje ko amatora y’Umuyobozi wa FERWAFA ateganyijwe tari ya 31 Werurwe 2018 saa munani z’amanywa, muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’ingabo ni yo yegukanye Shampiona ihuza ibigo bya Leta n’ibyigenga mu mupira w’amaguru, nyuma yo gutsinda RBA ibitego 2-1
Nyuma y’aho amasezerano ya Tharcille Latifah Uwamahoro arangiriye, ubu Ferwafa yamaze gushyiraho Umunyamabanga mukuru w’agateganyo
Hari benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru usanga bafana ikipe runaka, ariko ntibibuke gukurikira amategeko agenga amarushanwa iyo kipe yitabira.
Mu irushanwa ryahuzaga imitwe ya gisirikare itandukanye hagamijwe kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu, umutwe urinda Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ni wo wegukanye igikombe.
Ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’irya Maroc, Gicumbi na Rusizi bagiye kubakirwa Stade guhera mu kwezi kwa Kane uyu mwaka
Nyuma y’iminsi byari bimaze bivugwa, ubu umutoza Antoine Hey yamaze kwemezwa nk’umutoza wa Syria mu gihe cy’umwaka umwe
Abasifuzi bakomoka Uganda na Tanzania ni bo bazasifurira ikipe ya Rayon Sports umukino ubanza n’uwo kwishyura, mu gihe abanya-Ethiopia na Kenya bazasifurira APR Fc
Gahunda ya Shampiona y’u Rwanda yongeye guhindurwa, nyuma y’aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itabashije gukomeza mu marushanwa ya CHAN
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Antoine Hey yatangaje ko yamaze gutandukana n’ikipe y’igihugu Amavubi yatozaga
Amatsinda abiri y’abasifuzi b’abanyarwanda yamaze kwemezwa ko azasifura imikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ndetse n’ayatwaye ibikombe by’igihugu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ntibashije kurenga amatsinda nyuma yo gutsindwa na Libya ku munota wa nyuma w’umukino.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, irakina umukino wa nyuma wo mu matsinda, aho ikina na Libiya bahatanira umwanya wo kujya muri 1/4
Igikombe cy’intwari cyatangiye guhatanirwa kuri uyu wa Gatandatu, Police Fc niyo yonyine yabashije kwegukana amanota atatu ku munsi wa mbere
Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya gatatu rya CHAN 2018, Amavubi atsinze Guinea Equatorial igitego 1-0 gitsinzwe na Manzi Thierry
Ikipe ya Rayon Sports ngo yiteguye gukina irushanwa ry’intwari ritangira kuri uyu wa Gatandatu, n’ubwo ishobora kutazaba ifite Karekezi werekeje i Burayi
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA rugaragaza uko amakipe akurikirana, ubu u Rwanda rurabarizwa ku mwanya wa 116 ruvuye ku 113
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yahatsindiye Etincelles igitego 1-0 mu mukino wakinwe mu mvura
Irushanwa ry’umunsi w’intwari ryari riteganyijwe gutangira tariki 23/01/2018, ryamaze kugarurwa imbere aho ritangirwa kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko kugeza ubu imaze kwinjiza amafaranga arenga 2,000,000 Frws atangwa n’abafana bishyura ku myitozo
Ikipe ya Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports zateguye imikino ya gicuti igomba gukinwa kuri uyu wa Gatatu, mu rwego rwo gusuzuma abakinnyi bashya no kwitegura imikino bafite imbere
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda inganyije na Nigeria mu mukino wa mbere wa CHAN wa 2018, maze Djihad Bizimana atoranywa nk’umukinnyi witwaye neza
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo gutambagira Grand Stade de Tanger baza gukiniraho na Nigeria
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryamaze guha ibyangombwa Rayon Sports, byemerera Diarra kuva muri Daring Club Motema Pembe (DCMP), akayerekezamo.
Shabban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju, nyuma yo kugurwa na Rayon Sports bamweretse abafana, baramuterura bamushyira mu kirere
Rayon Sports yamaze gusinyisha Hussein Shabani uzwi ku izina rya Tchabalala, wakiniraga ikipe y’Amagaju ku mwanya wa ba Rutahizamu, imuguze 5,500,000Frw.
Mu mukino wa nyuma utegura CHAN wabereye muri Tunisia, Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 4-1
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey mu mukino wa gicuti ahuramo na Algeria, yakozemo impinduka ebyiri mu ikipe isanzwe ifatwa nk’iya mbere