26 b’Amavubi bazajya Ecosse mu gihe kitazwi bahamagawe

Umutoza w’ikipe y’igihugu "Amavubi" Johnattan Mckinstry tamaze guhamagara abakinnyi 26 bagomba mu mwiherero uzabera mu gihugu cya Ecosse n’ubwo igihe cyo kujyao kugeza kuri uyu mwanya kitaramenyekana.

Mu gihe hagitegerejwe ibyangombwa by’inzira (visas),abakinnyi bagera kuri 26 bamaze guhamagarwa,aho muri iyi kipe hagaragaramo amwe mu masura mashya ataraherutse guhamagarwa mu Mavubi.

Ibyangombwa by'inzira bizava Afrika y'epfo bikomeje kuba ingorabahizi
Ibyangombwa by’inzira bizava Afrika y’epfo bikomeje kuba ingorabahizi

Uyu mwiherero w’Amavubi biteganijwe ko uzamara ibyumweru bibiri, uri mu rwego rwo gufasha ikipe y’igihugu Amavubi kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya Ghana ku itariki 5/09/2015 i Kigali. mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2017 ndetse na CHAN ya 2016 izabera mu Rwanda.

Abakinnyi bahamagawe :
Abanyezamu : Eric Ndayishimiye (Rayon), Olivier Kwizera (APR), Jean
Claude Ndori (APR) na Marcel Nzarora (Police)

Abakina inyuma: Faustin Usengimana (Rayon), Herve Rugwiro (APR), Amani
Uwiringiyimana (Police), Ismael Nshutiyamagara (APR), Michel Rusheshangoga
(APR), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Eric Rutanga (APR) na Celestin
Ndayishimiye (Mukura).

Abakina hagati : Imran Nshimiyimana (Police), Yannick Mukunzi (APR), Djihad
Bizimana (APR), Mohammed Mushimiyimana (Police), Kevin Muhire (Rayon),
Andrew Butera (APR), Patrick Sibomana (APR), Jean Claude Iranzi (APR),
Jacques Tuyisenge (Police) na Dominique Savio Nshuti (Rayon)

Ba rutahizamu : Isaie Songa (Police), Issa Bigirimana (APR), Michel Ndahinduka
(APR) na Ernest Sugira (AS Kigali).

Bari kwitegura umwiherero w'ibyumweru bibiri
Bari kwitegura umwiherero w’ibyumweru bibiri

Biteganyijwe kandi ko nyuma yo kuva mu Bwongereza,ikipe y’igihugu Amavubi izakina na DR Congo i Kinshasa kuri 29/08/2015, mbere y’uko ihura na Ghana ,mu mikino ya gicuti iteganywa na FIFA.

Usibye uwo mwiherero kandi, taliki ya 12/09/2015,i Kigali,hateganijwe umukino uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Gabon.

Amavubi aheruka gutsindwa n'abatarengeje 23 b'Afrika y'epfo
Amavubi aheruka gutsindwa n’abatarengeje 23 b’Afrika y’epfo

Muri iyo myitozo,ikipe y’igihugu Amavubi irateganya kuzahura n’amakipe atandukanye nka : Edinburg University Select XI, Patrick Thistle Select XI ,Celtic na Rangers football clubs.

National Football League

Ibitekerezo   ( 2 )

birabaje kumva ikipe yigihugu ugahamagara rutanga usiz ngabo

augustin yanditse ku itariki ya: 6-08-2015  →  Musubize

ikipe yigihugu yahamagawe!! haricyonenga umutoza mugihegito amaze murwanda naweyazanye umuco woguhamagara abakinyibamwee!!!! icyotwamusaba championat nitangira nanjye muntara akurikirane imikino yahabereye ibyobizamufasha kubaka national team ikomeye!! urugero sunrise ntiyarangije kumwanya WA Kane rebagicumbi,amagaju, izonikipe zimwe zomuntara Atajyapfa kugeraho ngoyirebere aho ballo iterwa, umupira ntukinirwa mumurwa ndavuga capital kigali

joseph yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka