Mu cyumweru gishize ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo basoje umwiherero w’iminsi ibiri waberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ikipe ya Boston Celtics yatsinze ikipe ya Dallas Mavericks amanota 106-88 mu mukino wa gatanu w’imikino ya nyuma ( playoffs) muri shampiyona ya Amerika (NBA) , yegukana Igikombe cya 18 ndetse ihita iba ikipe ya mbere ifite ibikombe byinshi muri NBA.
Mu mikino ya nyuma y’Akarere ka gatanu muri Basketball mu batarengeje imyaka 18 yaberaga mu gihugu cya Uganda yaba mu bahungu n’abakobwa, ikipe y’igihugu ya Uganda yegukanye igikombe itsinze ikipe y’u Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Inyange Industries Azamara umwaka umwe.
Ikipe ya Kepler Women BBC ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda muri Basketball yamaze gusinyisha umunya-Amerika ukomoka muri Sudani y’Epfo, Akon Rose wanyuze mu makipe atandukanye arimo REG Women BBC ndetse na APR Women BBC.
Kuri uyu wa 10 Kamena mu mikino y’akarere ka Gatanu muri Basketball iri kubera mu gihugu cya Uganda, amakipe y’u Rwanda yatsinzwe aho abakobwa batsinzwe na Tanzania, naho abahungu batsindwa na Uganda
Ikipe ya Azomco Basketball Club isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Roba Industries.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yegukanye irushanwa rya BAL 2024 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu itsindiye Al Ahly Ly yo muri Libya muri BK Arena amanota 107-94.
Marie Claire Kanyamibwa wahoze akina umukino w’intoki wa Basketball, uyu munsi akaba ari umutoza, avuga ko basketball imaze gutera imbere kandi irimo amahirwe menshi ugereranije n’imyaka yo hambere.
Ikipe ya Patriots Basketball Club isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yamaze kubona umufatanyabikorwa mushya ushobora no kuyisigira inyubako yayo bwite yo gukiniramo (Gymnasium).
Ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye andi makipe abiri yageze muri 1/2 cya BAL 2024, aho Rivers Hoopers yasezereye US Monastir naho Petro de Luanda isezerera AS Douanes.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe imikino ibiri yo gushaka uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irushanwa rya BAL 2024 iri kubera muri BK Arena, aho yasize US Monastir izakina na Rivers Hoopers mu gihe AS Douanes izakina na Petro de Luanda.
Kuri uyu wa Gatanu, i Kigali hatangiye imikino ya nyuma ya BAL 2024, ahakinwe imikino ibiri, amakipe ya FUS Rabat yo muri Maroc na Al Ahly Ly SC yo muri Libya abona intsinzi yazo ya mbere.
Ubuyobozi bwa Basketball Africa League na NBA Africa buvuga ko nta mpungenge butewe no kuba imikino ya nyuma ya BAL 2024 itangira mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu izaba itarimo ikipe yo mu Rwanda nimwe kuko n’ubundi izitabirwa.
Ikipe ya Patriots BBC ihagaze neza kugeza ubu aho ifite agahigo ko kuba itaratsindwa umukino numwe, yatsinze Orion BBC amanota 86-67 bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere.
Ikipe ya APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na AS Douanes yo muri Senegal mu mukino wa gatandatu wa Sahara Conference amanota 79-54 ihita isezerewa mu irushanwa itabonye itike y’imikino ya 1/4 izabera i Kigali.
Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Africa Basketball League (BAL), yatsinzwe bigoranye na Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 78-71, bituma amahirwe yayo yo kubona itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda ayoyoka biyishyira mu ibare ikomeye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje , Ikipe ya REG BBC itsinda ikipe ya UGB BBC amanota 87-86 mu mukino waranzwe n’amahane naho mu bagore amakipe arimo APR na REG BBC yitwara neza.
Ku wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, bigoranye cyane, ikipe ya APR BBC yatsinze AS Douanes BBC ihagarariye igihugu cya Senegal amanota 66-61, byongerera APR BBC amahirwe yo kubona itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, ikipe ya APR BBC yatsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 89-84, mu mukino wa mbere w’imikino iri kubera muri Senegal yo gushaka itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.
Ikipe ya Basketball yo mu gihugu cya Saudi Arabia yitwa ‘Al Nassr BBC’ , yamaze kwandikira umukinnyi w’umunyarwanda witwa Kamanzi Olivier ukinira Orion BBC imusaba ko yayibera umukinnyi.
Mu ijoro ryacyeye ikipe ya APR Basketball Club yahagurutse i Kigali yerekeza i Dakar mu gihugu cya Senegal aho igiye kwitabira imikino ya Basketball Africa League (BAL) irimo gukinwa ku nshuro ya 4.
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amakipe ya Kepler yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside.
Mu mpera z’iki cyumweru,tariki 28 Mata 2024, hakinwaga umunsi wa munani muri shampiyona, ikipe ya Police HC itsinda ikipe ya APR HC ibitego 26- 17, bituma isoza imikino ibanza ya shampiyona iyoboye urutonde ndetse nta mukino itsinzwe.
Umurundikazi ukinira ikipe ya REG Women Basketball, Uwitonze Nandy Linda, avuga ko afite inzozi zo gukinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, gusa akaba afite imbogamizi z’uko atarahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata mu gihugu cy’u Busuwisi habereye tombora y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba mu 2026, u Rwanda rwisanga mu itsinda rimwe n’igihugu cya Argentina.
Mu mpera z’iki cyumweru ubwo hazaba hakinwa irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bahoze bakina Basketball muri Shampiyona y’u Rwanda, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakinnyi basaga 34 ni bo bazibukwa.
Bamwe mu bakinnyi bakomeye bakinaga muri shampiyona ya basketall mu gihugu cy’u Burundi, bakomeje gusohoka iki gihugu aho nyuma ya Israel Otobo, ubu Nijimbere Guibert na we yasesekaye mu Rwanda, bombi bavuye mu ikipe ya Dynamo Basketball Club, yabuze ayo icira n’ayo imira nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya BAL 2024 kubera (…)
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze United Generation Basketball (UGB) amanota 81-78, bituma isoza imikino ibanza ya Shampiyona idatsinzwe.
REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 65-63 mu bagore, no mu bagabo itsinda Kepler BBC bigoranye ku manota 89-85, imikino yabaye ku wa Mbere tariki 01 Mata 2024.