Perezida Kagame yashimiye Toronto Raptors yegukanye igikombe cya NBA
Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Toronto Raptors yakoze amateka yegukana igikombe cya NBA, gihatanirwa n’amakipe yo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ikipe ya Basketball Toronto Raptors yegukanye igikombe cya mbere mu mateka yayo cya NBA.
By’umwihariko, Perezida Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri, umuyobozi wa Toronto Raptors.
Ati “ Muvandimwe Masai Ujiri, werekanye icyo ubuyobozi bufite icyerekezo n’intego bushobora kugeraho. Uduteye ishema.”

Umukino wabereye mu Mujyi wa Oakland mu ijoro rishyira ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019 mu masaha yo mu Rwanda, ni wo Toronto Raptors yegukaniyemo igikombe cya NBA itsinze Golden State Warriors n’amanota 114 kuri 110.
Toronto Raptors yashinzwe mu mwaka wa 1995. Bibasabye imyaka 24 kugira ngo babashe kwegukana igikombe cya NBA imbere y’ikipe ya Golden State Warriors yari ifite ibikombe bibiri biheruka.
Heartfelt congratulations to @Raptors for your hard earned and deserved #NBAFinals win! My brother Masai Ujiri, you have proven what visionary leadership and determination can accomplish. You made us proud!
— Paul Kagame (@PaulKagame) June 14, 2019
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 08 Kanama 2017, yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ari kumwe na Masai Ujiri wari uyoboye itsinda ry’Abanyafurika bakinnye Shampiona ya Basketball muri Amerika (NBA) rizwi ku izina rya Giants of Africa, bakaba ari na bo bateye inkunga igikorwa cyo gutunganya icyo kibuga cya Basketball.

Perezida wa Republika y’u Rwanda yashimye abagize uruhare mu ivugururwa rw’iyi Stade, by’umwihariko abagize itsinda rya Giants of Africa, kuko biha abana b’abanyarwanda kugaragaza impano bafite.
Iri tsinda Giants of Africa riyoborwa na Masai Ujiri wavukiye muri Nigeria, akaba yaranabaye Umunyafurika wa mbere wabaye umuyobozi mukuru w’ikipe yo muri NBA. Icyo gihe Masai Ujiri yashimye by’umwihariko Perezida wa Republika ku bufatanye agira mu guteza imbere Siporo.

Inkuru bijyanye:
Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo - Amafoto
Ohereza igitekerezo
|