Perezida Kagame yatashye ikibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo- Amafoto

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye kuri Club Rafiki

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2017, muri Club Rafiki I Nyamirambo, habereye igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ikibuga cya Basket cyatunganyijwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Abanyafurika bakinnye Shampiona ya Basketball muri Amerika (NBA) rizwi ku izina rya Giants of Africa.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iki kibuga
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iki kibuga

Perezida wa Republika y’u Rwanda yashimye abagize uruhare mu ivugururwa rw’iyi Stade, by’umwihariko abagize itsinda rya Giants of Africa, kuko biha abana b’abanyarwanda kugaragaza impano bafite.

“Aba bana bose bari hano bafite impano muri uyu mukino, iyo babonye aya mahirwe yo kwerekana impano zabo biba ari ibyo gushima, kuko hari benshi batabasha kubona aya mahirwe, amahirwe nk’aya batayabonye ntibabasha kwerekana izo mpano, kuko n’abandi bageze kure hari amahirwe atandukanye bagiye babona”

“Ndizera ko mu myaka iri imbere muzakomeza kuza gushyigikira ibikorwa n’ibi, kandi mukanakomeza no kuzana abandi bafite u Rwanda ku mutima, bafite Afurika ku mutima, Sinakwibagirwa kandi gushimira abatoza bafasha aba bana umunsi ku munsi, kuko umusaruro wabo uragaragara, U Rwanda ruzagera kure, Afurika izagera kure”

Iri tsinda Giants of Africa riyoborwa na Masai Ujiri wavukiye muri Nigeria, akaba yaranabaye Umunyafurika wa mbere wabaye umuyobozi mukuru w’ikipe yo muri NBA ni we wari uyoboye itsinda ryari rimaze iminsi mu Rwanda, akaba yanashimye by’umwihariko Perezida wa Republika ku bufatanye agira mu guteza imbere Siporo.

Perezida Kagame na Ujili Masai bafungura iki kibuga
Perezida Kagame na Ujili Masai bafungura iki kibuga

Igikorwa cyo kuvugura ikibuga cya Club Rafiki cyatwaye amafaranga akabakaba Milioni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko hashobora kuzakurikiraho icyiciro cya kabiri (Phase 2) cyo kuvugurura iki kibuga kikajya ku rwego rwo hejuru, kikaba ubusanzwe iki kibuga cyari cyarubatswe mu mwaka wa 1974

Andi mafoto yaranze iki gikorwa

Perezida Kagame nyuma yo gufungura ku mugaragaro ikibuga cya Club Rafiki
Perezida Kagame nyuma yo gufungura ku mugaragaro ikibuga cya Club Rafiki
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iki kibuga
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iki kibuga
Perezida Kagame akurikira uko abana berekana ubumenyi bakuye mu myitozo bamazemo iminsi itatu
Perezida Kagame akurikira uko abana berekana ubumenyi bakuye mu myitozo bamazemo iminsi itatu
Ange Kagame nawe yari yaje muri ibi birori
Ange Kagame nawe yari yaje muri ibi birori
Richard Mutabazi, Umunyamabanga mukuru wa FERWABA ni we wari uyoboye ibi birori
Richard Mutabazi, Umunyamabanga mukuru wa FERWABA ni we wari uyoboye ibi birori
Perezida wa Republika na Ujili Masai uyobora Giants of Africa
Perezida wa Republika na Ujili Masai uyobora Giants of Africa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntacyo umusaza atazatugezaho, natwe niyo mpamvu twahisemo gukomezanya nawe.

kalisa yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Mutugezaho Amakurumezaturabakunda Cyane Muzagere Ttc- Muhanga

Adolfe yanditse ku itariki ya: 8-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka