Perezida Kagame yarebye umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball (Amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball, umukino wabereye mu nyubako ya Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020.

Ni umukino wahuje amakipe ya Patriots na REG nyuma yo gutsinda imikino yayo ya 1/2.

Ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68. Uyu mukino na wo warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020.

Undi mukino wa 1/2 wahuje Patriots BBC ifite igikombe giheruka na IPRC Kigali, urangira Patriots BBC itsinze IPRC Kigali mu buryo bworoshye amanota 88 kuri 59. Ni irushanwa riterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK).

Umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball urangiye Patriots BBC yegukanye igikombe itsinze REG BBC amanota 76 kuri 61, bituma Patriots BBC yegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya gatatu yikurikiranya (2018, 2019, 2020). Ibaye kandi inshuro ya kane yegukanye iki gikombe, dore ko no muri 2016 Patriots BBC ari yo yagitwaye.

Ni mu gihe mu bakobwa igikombe cyegukanywe na The Hoops Rwanda itsinze IPRC Huye amanota 68 kuri 63.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Inkuru bijyanye:

Patriots itwaye igikombe cya Gatatu yikurikiranya,The Hoops yandika amateka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Arko imusaza muba mwamwirutseho rwose Buriyase mubona we aba adakeneye kuruhuka mimutwe erega nawe numuntu bavandi kdi ntawutavuka kumugore kagame nawe rero abakeneye ibyishimo bimufasha gutekereza neza 🤣🤣🤣 harubwo cmwari mwabona trump yagiye kureba miam cg borton

Alias rwamenge yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka