Hateguwe imikino yo kwibuka Shampiyona na Nizeyimana bateje imbere Basketball
Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade na Gymnase ya NPC haratangira irushanwa ryiswe Legacy ritegurwa na United Generation Basketball (UGB) n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Iryo rushanwa ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abagabo babiri bagize uruhare mu kuzahura umukino wa Basketball nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abo ni Shampiyona Aimable wari umuyobozi wa Lycée de Kigali witabye Imana muri 2004 na Nizeyimana Jean de Dieu witabye Imana muri 2007.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio muri KT Sports kuri uyu wa gatatu, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire yagize ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni ugutumira Abanyarwanda bose kuza gushyigikira UGB ndetse na FERWABA bakitabira iyi mikino itangira kuri uyu wa gatatu muri Petit Stade na NPC tukibuka aba bagabo bagize uruhare muri Basketball mu Rwanda.”

Legacy Tournament igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri iratangira kuri uyu wa gatatu ikazasozwa ku wa gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019 muri Kigali Arena.
Uko amatsinda ateye
Mu bagabo
Itsinda rya mbere : APR BBC, PATRIOTS BBC, RP IPRC KIGALI, RP IPRC HUYE
Itsinda rya Kabiri : REG BBC ,ESPOIR BBC ,UGB
Mu bagore : Ubumwe,The Hoops, IPR C HUYE
Gahunda y’imikino
Ku wa gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019:
A: RP-IPRC Kigali vs APR BBC (NPC,18h00’)
B: REG vs UGB (Petit Stade, 18h00’)
A: RP-IPR C South BBC vs Patriots BBC (NPC, 20h00’)
UGB Veterans vs CSK Veterans (Petit Stade, 20h00’)

Ikipe izatwara irushanwa izegukana igikombe n’amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 rwf).
Umwaka ushize amakipe ya PATRIOTS BBC yatwaye igikombe mu bagabo mu gihe RP IPRC Huye yatwaye igikombe mu bagore.
Inkuru bijyanye:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|