Basketball: Hateguwe Irushanwa ryiswe Umurage ryo kwibuka abagabo bagize uruhare mu iterambere ry’uyu mukino
United Generation Basketball (UGB) ifatanyije na Star Times Basketball League bari gutegura irushanwa rya mbere bise Umurage, riteganyijwe kuva tariki 26 kugeza kuri 28 Ukwakira kuri stade Amahoro.

Iri rushanwa ry’iminsi itatu riri gutegurwa ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba).
Nk’uko umutoza mukuru wa UGB, Yves Murenzi yabitangaje, ngo impamvu nyamukuru y’iri rushanwa ni ukwibuka no guha icyubahiro abagabo babiri bagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Basketball mu ishuri rya Lycée de Kigali no mu gihugu muri rusange, hagati y’umwaka wa 1995 na 2007.
Abo bagabo ni Aimable Shampiyona, wahoze ari umuyobozi wa Lycée de Kigali akaba ari nawe washinze ikipe ya basketball muri iri shuri, na Jean de Dieu Nizeyimana wakiniye ikipe y’igihugu ya Basketball akabifatanya no gutoza ku buntu ikipe ya Lycée de Kigali.
Shampiyona, ufatwa nk’umunyabigwi mu mikino, yitabye Imana mu 2004, mu gihe Nizeyimana yitabye Imana tariki 30 Ukwakira 2007 azize uburwayi butunguranye.
Murenzi yagize ati “Ubwo UGB yashingwaga mu 2000, ikipe yakuye abakinnyi benshi muri Lycée de Kigali, kandi aba bagabo babiri nibo badufashije muri icyo gihe. Twifuje gutegura iri rushanwa kuva kera, ubu twishimiye ko rigiye kuba noneho. Kandi turashaka kurigira ngarukamwaka.”
Irushanwa rifungura rizaba rigizwe n’amakipe arushanwa mu byiciro bitatu by’ingenzi, harimo abahoze bakina, ingimbi, ndetse n’abakina by’umwuga abahungu n’abakobwa.

Urutonde rw’amakipe azatabira irushanwa
Amakipe akina by’umwuga:
Mu bagabo: Patriots, APR, UGB, REG, IPRC-Kigali na Espoir
Mu bagore: IPRC-South, Ubumwe, The Hoops Rwanda na APR
Amakipe y’abahoze bakina:
Espoir, UGB, Patriots na CSK
Amakipe y’ingimbi:
Lycée De Kigali na College St André
Ohereza igitekerezo
|