Hadi Janvier yasabye imbabazi Ferwacy, anasaba kugaruka mu ikipe y’igihugu

Umukinnyi Hadi Janvier wari warasezeye umukino w’amagare, yamaze gusaba imbabazi Ferwacy n’umuyobozi wayo, asaba kugaruka mu ikipe y’igihugu.

Hadi Janvier ashobora kongera kwambara umwambaro wa Team Rwanda
Hadi Janvier ashobora kongera kwambara umwambaro wa Team Rwanda

Nyuma y’umwaka asezeye uyu mukino, Hadi Janvier wari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, yandikiye ibaruwa ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, asaba imbabazi ku makosa yakoze ubwo yahagarikaga gukina, amakosa avuga ko harimo guharabika no gusiga isura mbi umukino w’amagare, abayobozi ba Ferwacy na Team Rwanda hamwe n’abaterankunga.

Hadi Janvier wegukanye umwanya wa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2015 mu mikino ya All African games
Hadi Janvier wegukanye umwanya wa mbere muri Afurika mu mwaka wa 2015 mu mikino ya All African games

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Aimable Bayingana uyobora Ferwacy, yadutangarije ko ubusanzwe umuntu usabye imbabazi azihabwa n’ubwo bataraterana ngo bafate umwanzuro.

Yagize ati "Iyo umuntu asabye imbabazi arazihabwa, Hadi Janvier ni we wikuye muri uyu mukino ku bushake ntitwigeze tumwirukana, yahoze ari umukinnyi mwiza twizere ko azaba nk’umwana ugarutse mu rugo kandi yarisubiyeho"

"Ntabwo turaterana nka Federasiyo ngo dufate umwanzuro, gusa kumukoresha muri Tour du Rwanda bishobora kugorana kuko amaze umwaka wose adakina, ashobora gukoreshwa mu yandi marushanwa" Aimable Bayingana

Hadi Janvier na Valens Ndayisenga bakinanaga mu ikipe y'igihugu
Hadi Janvier na Valens Ndayisenga bakinanaga mu ikipe y’igihugu

Ibaruwa Hadi Janvier yanditse asaba imbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

HADI Nababarirwe rwose cyane ko yari numukinyi mwiza

JD yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

inzara nyine iramuhaye asubiza ubwenge kugihe ,hhhhhh azongere yitere hejuru c niba atumvise

Jonathan yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ese Camera ko we yazisabye ariko ntahamagarwe muri National team?

Emile yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Nibyokokobirakwiyep baciye umugani mukinyarwanda Ati usabye imbabazi arazihabwa had yakoze amakosa ariko kuba asabye imbabazi bazimuhe Nabandibarebereho. bajyebagira ikinyabupfurankicya Ndayisenga varetsi.

Niwemugabo Ramadhan yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka