Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu n’ikipe ya REG Volleyball Club, Muvara Ronald, yasabye Umuhoza Mariam ko yamubera umugore, anamwambika impeta.
Ikipe ya Gasogi United itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, uba umukino wa 2 iyitsinze mu mateka yayo.
Ikipe ya Orion Basketball Club isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, yinjiye mu mikoranire n’Uruganda rwa Skol Brewery Ltd, aho binyuze mu Ikipe ya Rayon Sports y’abagore y’umupira w’amaguru, hazaterwa ibiti 6,000 mu Mujyi wa Kigali.
Ku wa 11 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium, yitegura umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona irakiramo Gasogi United kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2 kuri penaliti 4-2 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, mu mukino wateje impaka ku misifurire.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikipe y’Igihugu nkuru mu mukino wa Handball, ikipe y’Igihugu mu bagabo yerekeje mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Cairo, aho igiye kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika kizatangira tariki ya 17 kugeza 27.
Amakipe abiri yo muri Tanzania ari yo Simba SC na Young Africans arifuza rutahizamu w’Umunya-Nigeria ukinira APR FC, Victor Mbaoma, mu gihe Singida Fountain na yo yo muri icyo gihugu yamwifuzaga yo yabivuyemo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup, azagira uruhare mu gutahura impano z’abakiri bato ngo bazabashe guherwaho bashinga ikipe y’Akarere.
Mu gihe habura iminsi micye ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball itangire, twabatoranyirije abakinnyi 10 bakiri bato b’Abanyarwanda, bo kwitega muri uyu mwaka w’imikino.
Ikipe ya APR FC yatsinze Young Africans 3-1 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, ririmo kubera muri Zanzibar igera muri 1/2 cy’irangiza.
Ikipe ya Police FC itsinze ikipe ya Le Messager de Ngozi yo mu Burundi ibitego 4-1, mu mukino wa gicuti.
Ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024, mu gihugu cya Maroc habereye tombola y’uko amakipe azahura muri shampiyona ya Afurika ya Sitting Volleyball 2024 mu bagabo n’abagore, u Rwanda mu bagabo rwisanga mu itsinda rimwe na Algeria.
Umunya-Cameroon Leandre Essomba Willy Onana ukinira Simba SC n’Umurundi Bigirimana Abedi ukinira Police FC barifuzwa n’ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.
Ku wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gatatu mu itsinda ry’irushanwa rya Mapinduzi Cup ririmo kubera muri Zanzibar, isoza ku mwanya gatatu uyigeza muri ¼.
Shema Maboko Didier wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ni impuguke mu mukino wa Basketball. Yagiranye ikiganiro na Kigali Today, agaruka ku mpamvu zaba zaratumye NBA Africa igirira icyizere Clare Akamanzi uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wayo.
Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2023, kuri FERWAFA habereye tombola y’uko amakipe azakina muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023-2024, yasize APR FC igomba guhura na AS Kigali.
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kubakwa ibikorwa remezo bijyanye n’igihe bizafasha imikino itandukanye gukinira ahantu heza kandi hagezweho, i Kigali hagiye kuzura indi nyubako izajya yakira imikino ikinirwa mu nzu.
Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi atandatu gusa mu Ikipe ya Musanze FC, yamaze gusezererwa atarangije amasezerano ye
Ku wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, ikipe ya Kiyovu Sports yarimo abakinnyi bane basanzwe mu ikipe ya mbere, yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 2024 rikomeje kubera mu gihugu cya Zanzibar, ikipe yo mu Rwanda ya APR FC yatsinze iya JKU SC yo mu gihugu cya Tanzania ibitego 3-1, yiyongerera amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2023, nibwo hasojwe shampiyona y’abakozi aho ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) cyihariye ibikombe mu byiciro bitandukanye.
Mu ijoro ryo ku wa 29 Ukuboza 2023 nibwo hasojwe muri rusange imikino 19 y’igice kibanza cya shampiyona y’u Bwongereza 2023-2024 aho Liverpool yagisoje ifite umwanya wa mbere n’amanota 42.
Rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniraga Musanze FC Peter Agbrevor yasinyiye ikipe ya Police FC nk’umukinnyi wayo mushya.
Mu gihe Ikipe ya Kiyovu Sports ivugwamo ibibazo by’amikoro macye, kapiteni wayo wungirije, Mugiraneza Froduard, avuga ko nk’abakinnyi bari kwihangana kuko hari ibihe ugeramo bikagusaba kwakira ibihari.
Umutoza Guy Bukasa watoje amakipe arimo Rayon Sports, yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali.
Mu gihe hashize iminsi micye amakipe y’Igihugu mu mukino wa Volleyball yo ku mucanga abonye itike yo gukina imikino nyafurika (All African Games), bagenzi babo bakina Volleyball yo mu nzu (Indoor Volleyball) bashobora kutitabira iyi mikino kubera ingengabihe yatinze kumenyekana.
Clare Akamanzi uherutse gusimburwa ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yahawe inshingano nshya, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) wa NBA Africa izwiho kuzamura no guteza imbere abakinnyi bafite impano mu mukino wa Basketball muri Afurika.
Ikigo Eco-Arts cyo mu Rwanda na Creative Hub-UAE yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) basinyanye amasezerano yo gutegura irushanwa rizabera mu mujyi wa Sharjah muri UAE.
Umwaka wa 2023 wabaye umwaka mwiza ku mukino wa Handball, yegukanye igikombe n’imidali ku mugabane wa Afurika, naho Basketball ihira abakobwa.
Ikipe ya Flying Eagles yegukanye imidali 11 mu irushanwa rya Zanshin Karate ryateguriwe abana, ihiga andi yose yari yaryitabiriye, rikaba ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu Karere ka Huye, hagati y’itariki 23-24 Ukuboza 2023.