Ku nshuro yaryo ya mbere rikinwa mu Rwanda, irushanwa rya Rwanda Cup ryegukanywe n’ikipe ya APR BBC itsinze REG BBC amanota 110 kuri 92.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Kanama 2024, Umunya-Cameroon Issa Hayatou wayoboye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yitabiye Imana mu Bufaransa abura amasaha macye ngo yuzuze imyaka 78.
Mbere yo gutangira shampiyona ya 2024-2025, Ikipe ya Musanze FC yasinyishije umukinnyi ukina afasha ba rutahizamu Salim Abdalla wakiniye amakipe nka URA FC na SC Villa zo muri Uganda.
Kuri iki cyumweru cya taliki 5 kanama nibwo hasojwe irushnwa ngarukamwaka rya KAVC Internatiobal Volleyball Tournament mu gihugu cya Uganda aho amakipe y’u Rwanda ariyo yarwegukanye.
Umutoza w’ikipe ya APR FC Darko Nović avuga ko nubwo batsinzwe na Simba SC ibitego 2-0 mu mukino w’ibirori by’umunsi wa Simba (Simba Day) byabaye ku wa 3 Kanama 2024 ariko hari ibyo kwishimira ku ikipe ye.
Ishuri rya Karate Zanshin Karate Academy ku nshuro ya Kabiri ryateguye irushanwa ryiswe, ‘Zanshin Karate Championship’ rizabera mu Karere ka Huye mu byiciro bibiri muri uku kwezi kwa Kanama 2024, rizanagaragaramo icyiciro cy’abakiri bato.
Isiganwa Ironman 70.3 ryakinwaga ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, ryegukanywe n’Umwongereza Raoul Metcalfe ndetse n’Umuholandikazi Barber Kramer
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe kuri Kigali Pelé na Azam FC igitego 1-0 nyuma y’ibirori biryoheye ijisho by’umunsi w’igikundiro iyi kipe yagaragarijemo abakinnyi izakoresha muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Rutahizamu ukomoka muri Ghana, Sumaila Moro wari umaze umwaka akinira Police FC yasubiye muri Etincelles FC yahozemo.
Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Jean Rene umaze iminsi icyenda asinyiye Mukura VS, yasubijwe muri Marine FC nyuma yo kubwirwa ko agikenewe na Intare FC agifitiye amasezerano byahujwe no kuba yari kwerekeza muri APR FC.
Abakinnyi Sugira Ernest utari afite ikipe ndetse na myugariro Ngendahimana Eric uheruka gutandukana na Rayon Sports bagaragaye mu myitozo ya AS Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa rihuza amakipe akina umukino wa Tennis ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryasojwe tariki 28 Nyakanga 2024.
Ku wa 29 Nyakanga 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryahuguye abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi ku mategeko agezweho agenga umukino wa karate ku rwego rw’Isi.
Ikipe ya AS Kigali yonyine mu makipe 16 yari isigaye itari yatangira kwitegura umwaka w’imikino 2024-2025 iratangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Fall Gagne ukomoka muri Senegal na myugariro Youssou Diagne.
Ikipe ya Kepler Volleyball Club mu bagabo ndetse na Police mu bagore ni zo zegukanye ibikombe by’irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30.
Umurundi usatira anyuze ku mpande Amiss Cedric ari hafi gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe gito.
Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Kuri uyu wa Gatatu, nibwo hashyizwe ahagaragara uko amakipe azakina muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka wa 2024-2025 izatangira tariki 15 Kanama 2024, aho APR FC na Rayon Sports zizakina ku munsi wa Gatatu.
Ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro itatu izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Umunya-Brazil Robertinho uheruka kuyitoza mu myaka itanu ishize ariwe mutoza wayo mushya.
Rutahizamu w’Umunya-Uganda Muhammad Shaban wakiniraga KCCA iwabo uvugwa muri Rayon Sports yavuze ko iyi kipe yamuvugishije akayibwira agaciro ke gusa ko bigoye kuba yaza gukina mu Rwanda kuko afite ahandi heza.
Kuva tariki 19 kugeza 28 Nyakanga 2024, mu Rwanda hari kubera irushanwa hagati y’amakipe akina umukino wa Tennis ibintu bibayeho ku nshuro ya mbere.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Red Arrows yo muri Zambia penaliti 10-9 ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Dar Port Kagame Cup 2024, ryaberaga muri Tanzania, APR FC ibura amahirwe yo gukuraho agahigo gafitwe na Rayon Sports na ATRACO FC.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gusinyisha Umunya-Ghana James Akaminko w’imyaka 28 y’amavuko.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ukitabirwa n’abafana benshi.
Si rimwe, si kabiri ahubwo ni ubugira gatatu Biniam Girmay yereka amahanga ko ari igihangange mu kunyonga igare, akegukana agace k’iri siganwa ryo mu rwego rwo hejuru, ndetse akaba ari nawe munyafurika w’umwirabura wa mbere wegukanye agace ka Tour de France.
Ikipe ya Musanze FC na Ikirenga Art and Culture Promotion, kuwa 19 Nyakanga 2024, basinyanye amasezerano y’imyaka itanu yo kuzamura impano muri siporo afite agaciro ka miliyoni 300 z’amafranga y’u Rwanda.
Banki umunani zikorera mu Rwanda zigiye guhurira mu irushanwa rigiye gukinwa mu nshuro ya Gatanu, rizaba hagati ya tariki 27 Nyakanga na 31 Kanama 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yasezereye Al Hilal yo muri Sudani muri 1/2 cy’imikino ya Dar Port CECAFA Kagame Cup 2024 iri kubera muri Tanzania nyuma yo kuyitsinda kuri penaliti 5-4.