Ikipe ya APR FC yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, Perezida Paul Kagame yavuze ko ruswa n’amarozi biri mu byatumye acika ku bibuga by’umupira w’amaguru.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yabonye intsinzi ya kabiri itsinze Kenya mu guhatanira imyanya kuva kuri 13-16
Muri buri mwuga umuntu aba yarahisemo gukora, habaho igihe cyo kuwukora no kuwusoza ahanini bitewe n’uko icyo wifuzaga wakigezeho cyangwa se ukaba wawusoza bitewe n’imyaka itakikwemerera kuwukora neza cyangwa se yewe ukaba warawuhuriyemo na birantega nyinshi bigatuma utawukomeza.
Umutoza w’amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, Dr Mossad Rashad, avuga ko imyiteguro ya shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria iri kugenda neza, kandi ko afitiye ikizere amakipe by’umwihariko abagore avuga ko byoroshye, ariko ko no mu bagabo bazahangana nubwo bitoroshye.
Abanyarwanda babiri Samuel Uwikunda na Salima Mukansanga baraza gusifura umukino wa nyuma wo mu itsinda E uhanzwe amaso na benshi barimo n’ikipe ya Cote d’Ivoire
Rutahizamu Shabani Hussein Tchabalala wari umaze iminsi mike yerekeje muri Libya, yagarutse muri Shampiyona y’u Rwanda muri AS Kigali yahoze akinira.
Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ikaba n’ikipe y’abato ya Police FC, ‘Interforce’, itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, yatsinze iy’Umurenge wa Niboye igitego 1 – 0 tariki 21 Mutarama 2024, kuri Sitade ya IPRC Kicukiro, iyi kipe ya Masaka ikaba ari imwe mu zizakomeza mu marushanwa akurikiraho.
Mu mpera z’icyumweru dushoje mu karere ka Gisagara na Huye hatangiye shampiyona ya volleyball mu Rwanda umwakwa wa 2024 aho amwe mu makipe akomeye yatangiye atsindwa bitandukanye n’uko byari byiteguwe.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ikomeza gusiga amakipe abikurikiye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera i Cairo mu Misiri.
Uwahoze ari umukinyi wo hagati muri Nijeriya Austin ‘Jay Jay’ Okocha yatangaje amakipe ashobora gutwara igikombe cya Afurika kiri gukinirwa muri Côte d’Ivoire.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya AS Kigali yatsindiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona, Musanze FC itsindira Bugesera 2-0 iwayo.
Umutoza w’ikipe ya APR FC,Thierry Froger, yagaragaje ko hari ibyemezo bifatwa atabigizemo uruhare, avuga ko byose bikorwa n’ubuyobozi. Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yatsinzemo AS Kigali 1-0 tariki 17 Mutarama 2024 aho yavuze ko nk’icyemezo cyo kwambura igitambaro (…)
Umutoza mushya wa Rayon Sports wageze mu Rwanda ku wa 19 Mutarama 2023, Julien Mette avuga ko aje mu Rwanda gufasha iyi kipe kuba yatwara ibikombe, nubwo yasinye igihe gito.
Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona ya volleyball umwaka wa 2024 itangire, ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya volleyball, yamuritse imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika na DR Congo ibitego 38-20.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu Turere twa Gisagara na Huye mu Ntara y’Amajyepfo, haratangira shampiyona ya Volleyball ya 2024 mu cyiciro cya mbere.
Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024.
Umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wari guhuza Addax SC na Mukura VS ukabera i Rugende kuri uyu wa Gatatu wasubitswe kubera ikibuga kitari kimeze neza.
Ku wa 15 Mutarama 2024 Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yavuze amagambo akomeye yakiriwe mu buryo butandukanye ubwo yakomozaga ku makimbirane yabaye ubwo iyi kipe yatsindwaga na Gasogi United 2-1.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu bagabo, yatsinzwe na Cap-Vert mu mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika kiri kubera i cairo mu Misiri
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2023, nibwo hatanzwe ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona ya ‘Rwanda Premier League/RPL’ mu kwezi k’Ukuboza, ibihembo byatanzwe na ‘Gorilla Games’.
Umuyobozi Mukuru wa AS Kigali, Shema Fabrice, yakubye inshuro umunani agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi ba AS Kigali, mu gihe bazasezerera ikipe ya APR FC muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifunga muri Tanzania, rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Namungo FC avuye muri Singida Fountain.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball ubu irimo kubarizwa mu gihugu cya Misiri, yakinnye umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cya Afurika kizatangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2024 kizabera mu Misiri kugeza tariki ya 27 Mutarama 2024.
Nyuma y’uko umunani mu bakinnyi n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi, ubwo inkuba yakubitaga bagahungabana umunani bakajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu n’ikipe ya REG Volleyball Club, Muvara Ronald, yasabye Umuhoza Mariam ko yamubera umugore, anamwambika impeta.
Ikipe ya Gasogi United itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, uba umukino wa 2 iyitsinze mu mateka yayo.