Umutoza w’umukino wa Volleyball, Umunya-Brazil, Paulo De Tarso Milagres, yasesekaye mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere ushyira igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, aho aje gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Shema Fabrice uheruka kwegura nka Perezida w’ikipe ya AS Kigali, ashobora kongera kuyiyobora mu gihe ibyo asaba byakubahirizwa.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora (Liberation Cup 2023), kuva tariki ya 8-9 Nyakanga 2023.
Ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yamuritse amatike yo kwinjira kuri stade mu mwaka w’imikino 2023-2024, umuntu ashobora kugurira rimwe umwaka wose. Ni amatike ari mu byiciro bitatu bitewe n’aho umuntu yicara muri stade, ndetse n’ibyo azajya agenerwa bitewe n’itike yaguze byose bijyana n’ubushobozi bwe.
Myugariro mushya wa Mukura VS Muvandimwe JMV yemereye abafana 20 b’iyi kipe batuye i Kansi aho umuryango we ukomoka amatike yo kwinjira ku mukino wa mbere bazakira.
Umunyezamu Simon Tamale ukomoka muri Uganda yamaze kwemezwa nk’umunyezamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatangiye imyitozo aho yitegura umukino uzayihuza na Uganda mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Olempike
Kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umunyezamu Simon Tamale uri mu bakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2022-2023 muri Uganda.
Umunyezamu Ntwari Fiacre warangije amasezerano mu ikipe ya AS Kigali wifuzwa n’amakipe akomeye hano mu Rwanda yerekeje muri Afurika y’Epfo.
N’ubwo isoko ry’abakinnyi Rayon Sports irigeze kure ariko ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ideni ifititiye Umunya-Portugal Jorge Paixao wigeze kuyitoza.
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Gisagara habereye imikino ya nyuma isoza amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”, yahuzaga imirenge yose igize igihugu
Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023, muri BK Arena hasojwe irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gisagara VC mu bagabo na Police VC mu bagore zegukana ibikombe.
Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yasoje imikino y’amajonjora ya ‘FIBA Afro-Can Zone 5’, itsinze iy’u Burundi ku manota 70-48. Ibi byayihesheje kwegukana igikombe ndetse inakatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ihuza abakina kuri uyu mugabane izaba muri Nyakanga.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, mu Rwanda harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rifite intego yo kwibuka abahoze ari abayobozi, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryabonye ubuyobozi bushya, bukuriwe na Munyantwali Alphonse, wari umukandida umwe ku mwanya wa Perezida.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, ikipe ya APR FC yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Lt Col Richard Karasira.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 na 25 Kamena 2023, i Kigali harabera irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 24 na 25 Nyakanga i Kigali haratangira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abafana b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bifatanyije n’abarwayi bo mu bitaro bya CHUK badafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, babagenera ibyo kurya n’ibindi bikoresho
Myugariro Mitima Isaac wari usoje amasezerano muri Rayon Sports ari mu nzira zo kuyongera agasinya indi myaka ibiri.
Ku wa 20 Kamena 2023 ni bwo Grace Nyinawumuntu yatangajwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 23 yitegura gushaka imikino Olempike 2024.
Kompanyi y’indege ya RwandAir ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’abategura Igikombe cy’Isi cy’Abakinnyi bakanyujijeho (Veteran Clubs World Championship - VCWC) kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu bagabo, iri mu gihugu cya Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu mu rwego rwo gushaka itike yo gukina imikino ya Afurika yiswe AFROCAN, iteganyijwe kubera muri Angola tarikiya 8 kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2023, ikaba yatsinzwe n’u Burundi.
Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer avuga ko adafite ubwoba bwo kuba yabura akazi ke nubwo umusaruro atari mwiza kandi ko atazaba ikibazo k’u Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yongeye kubura itike y’igikombe cya Afurika, nyuma gutsindirwa i Huye na Mozambique ibitego 2-0.
Rutahizamu Mugenzi Bienvenue wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports kuri ubu ni umukinnyi mushya wa Police FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.
Kuri uyu wa Gatanu uwari umutoza wa ruhago Nduhirabandi AboulKarim bakundaga kwita Coka watoje Marine FC imyaka 18 yitabye Imana.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Kamena, Amavubi azakira Mozambique mu mukino asabwa gutsinda kugira ngo agume mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 - 2024.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel (Mangwende) ukina muri Maroc aracyategerejwe mu mwiherero w’Amavubi, mu gihe Rafael York ukina hagati atazakina umukino wa Mozambique kubera imvune.
Gacinya Chance Denys yatangaje ko yiteguye kwiyambaza CAF na FIFA nyuma y’uko kandidatire ye mu matora ya FERWAFA yongeye kwangwa.