Ku Cyumweru tariki 30 Mata 2023, ikipe ya Rayon Sports yamanuye Espoir FC mu cyiciro cya kabiri iyitsinze 2-1, bituma ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona.
Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe itsinze u Burundi ibitego 32-13 mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko ikipe ya APR Volleyball Club (APR VC) yamaze kwirukana bidasubirwaho uwari umutoza wayo, Mutabazi Elie, wari umaze imyaka ine ari umutoza mukuru.
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore (Rayon Sports WFC) yabonye itike iyinjiza mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda NASHO WFC ibitego 10-1 mu mukino wa 1/2. Yakatishije itike mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Rayon Sports iherereye mu Nzove mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, nyuma y’uko (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 27 wa shampiyona irimo iya Kiyovu Sports na APR FC zirwanira igikombe, zikaba zanganyije imikino yazo.
Abaganga ba Rayon Sports batanze ikizere ko umunyezamu Hakizimana Adolphe ugiye kumara ukwezi adakina ashobora kugaruka mu kibuga vuba.
Munyantwali Alphonse wabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba yagizwe umuyobozi mukuru mushya wa Police FC. Ibi byatangajwe n’ikipe ya Police FC aho yavuze ko Munyantwali Alphonse yagizwe umuyobozi mukuru wayo, naho SP Regis Ruzindana agirwa umuyobozi wungirije.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu iri mu irushanwa ry’akarere ka gatanu muri handball yasoje imikino y’amatsinda itsinze imikino yose nyuma yo gutsinda Tanzania 46-13.
Ikipe ya Kiyovu Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro isezereye Rwamagana City, mu gihe Rayon Sports yatsinze Police FC 3-2 mu mukino ubanza wa ¼.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwa mbere hagiye gutegurwa amarushwanwa yo Kwibohora mu gihe u Rwanda ruzizihiza uyu munsi ku nshuro ya 29.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handaball, kuri uyu wa Gatatu yatsinze umukino wa kabiri mu mikino y’akarere ka 5, irimo kubera muri Tanzania.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, APR FC yabaye ikipe ya mbere igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023, nyuma yo gutsinda Marine FC 4-2.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Handball y’abatarengeje imyaka 17 mu bakobwa yatsinze umukino wa mbere mu irushanwa IHF Trophy riri kubera muri Tanzania.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Mata ni bwo shampiyona y’umwaka wa 2023 mu mukino wa volleyball mu Rwanda yatangiraga shampiyona yagaragaje imbaraga mu itangira ndetse n’ishingwa ry’ikipe ya POLICE VC.
Rayon Sports yatsinze Rwamaga City ibitego 2-1, mu mukino wakinwe iminsi ibiri ugasozwa kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023.
Nyuma yo gutsindwa na Police FC 2-1, kapiteni w’ikipe ya APR FC Manishimwe Djabel, yavuze ko nk’abakinnyi ubwabo badafite impungenge ku hazaza habo.
Mu mukino w’umunsi wa 24 utarabereye igihe waberaga kuri PELE Stadium I Nyamirambo usize ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC itakaje bidasubirwaho umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na POLICE FC ibitego 2-1.
Kuri uyu wa kane tariki 20 Mata 2023, uwari umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Muhire Henry yeguye ku mirimo ye.
Umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Police FC na APR FC i Bugesera, wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu ijoro ryo kuwa 19 Mata 2023, hasojwe imikino ya ¼ cya UEFA Champions League Man City izereye Bayern Munich, Inter isezerera Benifica.
Ku wa 18 Mata 2023, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasinyanye amasezerano n’uturere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi kugira ngo rizatwubakire ibibuga bigezweho bya ruhago.
Ikipe ya Intare FC kuri uyu wa gatatu yandikiye FERWAFA ko itaza gukina na Rayon Sports umukino wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro wari kuba ku isaha ya saa cyenda.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye avuga ko ari impamvu zikomeye zituma adakomeza kuyobora
Ikipe ya Real Madrid na Milan AC zageze muri ½ cya UEFA Champions League nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwishyura ya ¼ yabaye kuwa 18 Mata 2023.
Nshimirimana Ismael bakunda kwita Pitchou ukina hagati muri Kiyovu Sports avuga ko atarongera amasezerano ndetse ko nta n’ibiganiro yagiranye na Rayon Sports yavuzwemo.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko uwari Umunyamabanga Mukuru wayo Munyengabe Omar yahagaritswe kubera kutuzuza inshingano ze
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ba APR FC ko ubuyobozi butishimiye imyitwarire yabo mu kibuga no hanze yacyo.
Kuri iki Cyumweru kuri sitade ya Bugesera, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, igabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo n’amakipe ya mbere.
Abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Mujyi wa Kigali tariki ya 15 Mata 2023.
Amezi abiri n’igice arashize umukinnyi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joackiam Ojera, ageze muri Rayon Sports aho yaje kwifatanya n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umwaka wa 2022-2023.