Nyuma y’imyaka ine ari Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice yatangaje ko yeguye kuri izo nshingano
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, irerero ry’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) mu Rwanda ryegukanye Igikombe cy’Isi cy’amarerero y’iyi kipe, cyaberaga mu Bufaransa, rihigitse irya Brazil mu batarengeje imyaka 11 na 13.
Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye na Sina Gerard zegukanye imidali muri shampiyona y’imikino ngororamubiri 2023 yebereye i Bugesera kuwa 4 Kamena 2023.
Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu rwunge rw’amashuri rwa St Joseph i Kabgayi, hasorejwe shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mukino wa Volleyball.
Mu mpera z’iki cyumweru hakinwaga irushanwa ryo Kwibuka abari abanyamuryango ba Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryegukanywe na Police HC na Kiziguro SS
Ikipe ya Real Madrid yatangaje ku mugaragaro, ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, ko Karim Benzema yayivuyemo, nyuma yo kumara imyaka 14 ayikinira muri Espagne, akaba yerekeje muri Arabie Saoudite aho asanzeyo Christiano Ronaldo.
Nyuma yo guhesha Igikombe cy’Amahoro 2023 ikipe ya Rayon Sports, Leandre Essomba Willy Onana usoje amasezerano, yavuze ko agiya kubanza kuruhuka mbere yo gufata icyemezo ku hazaza he.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze APR Fc igitego 1-0 yegukana Igikombe cy’Amahoro nyuma y’imyaka itanu nta gikombe itwara
Ikipe ya Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro itsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa cyo ku munota wa nyuma
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports iracakirana na APR FC ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Lionel Messi azakina umukino we wa nyuma muri Paris Saint-Germain (PSG), kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe Christophe Galtier kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.
Umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer yasobanuye ko imwe mu mpamvu atahamagaye Haruna Niyonzima mu bakinnyi bitegura umukino wa Mozambique ari uko ari umukinnyi akunda gushyiraho amategeko y’uko ikipe yakina.
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda harakinwa imikino yo kwibuka abari abakunzi, abakinnyi ndetse n’abayobozi mu makipe atandukanye ya Handball, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Kane umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bagiye kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 izakiramo Mozambique.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST) ryateguye irushanwa ryo kwibuka abari abakozi bishwe muri Jenosode yakorewe Abatutsi mu 1994 riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Kuva tariki ya 10-11 Kamena, mu Karere ka Huye muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, harongera guhurira ibihanganjye mu mukino wa Volleyball mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe kwibuka nyakwigendera Alphonse Rutsindura (Memorial Rutsindura), irushanwa rizaba ku nshuro ya 19.
Perezida mushya wa Mukura VS, Nyirigira Yves avuga ko bimwe mu byo yizeza abakunzi b’ikipe ya Mukura VS harimo no kuba bakwegukana igikombe cya shampiyona.
Ku mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro igomba kubera mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu, amatike yose yamaze kugurwa
Ku bufatanye n’ishyiramwe y’imikino ngororangingo mu Rwanda (FERWAGY), ishuri ryigisha imikino itandukanye rya The Champions Sports Academy ryatangije ku mugaragaro ikipe y’imikino ngororangingo nyuma y’umwaka umwe bitegura.
Myugariro w’Umunyarwanda, Manzi Thierry, yavuze ko mu gihe ibintu byagenda neza yakwerekeza muri Tanzania, kuganira na Simba SC imwifuza.
Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, yasabye Abakarateka kurangwa n’Ubumwe n’Urukundo, abibutsa ko ari cyo cyabuze mu Banyarwanda kuva kera, bigahembera ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-2023, nyuma yo gutsindira Gorilla FC 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru.
Kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ikipe ya Rutsiro FC yatsindiwe na Kiyovu Sports kuri stade ya Muhanga 3-1, mu mukino usoza shampiyona ya 2022-2023 isubira mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ni yo yegukanye irushanwa rya BAL 2023, itsinze ikipe ya AS Douane yo muri Senegal ku manota 80 kuri 65.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika "CAF" yemereye u Rwanda kuzakinira kuri Stade Huye
Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023, bafunguye icyanya cyahariwe siporo cyiswe “Kimironko Sports and Community Space” kirimo ikibuga cya Basketball giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, asaba urubyiruko kukibyaza umusaruro.
Pedro Pauleta wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 26 Gicurasi 2023.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tari 26 Gicurasi 2023, mu Nzove ku kibuga cya Rayon Sports yubakiwe n’umuterankunga wayo, Rayon sports y’abagore yamurikiye abafana n’ubuyobozi bwa Skol igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 iherutse kwegukana.
Mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere 2022-2023 irangire, amakipe ane ni yo azishakamo izaherekeza Espoir FC yamaze kumanuka.
Minisiteri ya siporo u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika (FIBA-AFRICA ) yo gutegura no kwakira igikombe cya Afurika mu bagore (FIBA Women AfroBasket 2023) giteganyijwe muri Kamena 2023