Manzi Sadru ashobora kumara igihe kitari gito adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ubwo ikipe ye ya APR VC, yakinaga na Kirehe VC.
Forzza volleyball Tournament ni irushanwa ryatangiye gukinwa mu mpera z’umwaka ushize, aho ryaje risa n’irisimbuye shampiyona ya volleyball itarakinwe kubera ko u Rwanda rwari rukiri mu bihano by’agateganyo rwafatiwe n’impuzamashyirahamwe ya Volleball ku isi (FIVB).
Mu mpera z’icyumweru gishize mu Ntara y’Amajyepfo hebereye umunsi wa Kabili w’irushanwa ryiswe ‘Forzza Volleyball Tournament 2021’ mu turere twa Gisagara na Huye, ikipe ya Gisagara VC ikaba ikomeje kuyobora iryo rushanwa.
Umukinnyi w’ikipe ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club n’ikipe y’igihugu witwa Ndagijimana Iris ashobora kumara uyu mwaka w’imikino atongeye kugaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune.
Ikipe ya REG Volleyball Club yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomeye muri volleyball yo mu Rwanda ari bo Mahoro Yvan na Murangwa Nelson
Kuri uyu wa Gatandatu i Gisagara ho mu majyepfo hatangiriye irushanwa ngarukamwaka rizwi nka Gisagara Tournament, aho REG na Kirehe ziri mu makipe yabonye itike ya 1/2.
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka igisagara ho mu ntara y’amajyepfo harabera irushanwa ngaruka mwaka ryitwa Gisagara Tournament rihuza amakipe yose akina icyiciro cya mbere muri Volleyball abagabo n’abagore
Ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yateguye irushanwa rizahuza amakipe yose akina ikiciro cya mbere muri uwo mukino, rikazajya ritwara asaga miliyoni 25 buri mwaka azatangwa na RRA.
Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson yamaze gusinyira ikipe ya Gisagara Volleyball Club amasezerano y’Imyaka ibiri (2), ni ukuvuga kugeza 2023.
Ikipe ya Kigali Volleyball Club (KVC) y’abagore yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’uruganda rwa Azam afite agaciro ka Miliyoni 20 Frws
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021, ahagana saa sita z’amanywa nibwo Umugande, Malinga Kathbart yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali, yakirwa n’Umunyamabanga w’iyo kipe (Gisagara vc), Bwana Gatera Edmond.
Kigali Volleyball Club (KVC) ifite izina rikomeye muri volleyball y’u Rwanda, igiye kongera gucurika imipira muri shampiyona, nyuma y’imyaka ine yarazimiye.
Muri iki gitondo cyo kuwa 29 Ukwakira 2021 nibwo Dusenge Wicklif yerekeje mu gihugu cya Misiri aho yerekeje mu ikipe ya Tala’ea El Gaish Volleyball Club.
Mu gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga mu Rwanda, mu bagore Cameroun yegukanye igikombe itsinze Kenya
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yatangaje ko igikombe cya Afurika cya Volleyball kiza gukomeza hatarimo u Rwanda mu gihe hagikorwa iperereza ku kirego cyatanzwe
Umukino wa nyuma w’amatsinda wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal urasubitswe mu gihe amakipe yari yamaze kugera ku kibuga.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball, irasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane aho ikina umukino wa nyuma w’amatsinda na Senegal
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball itsinze Maroc amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere w’igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera mu Rwanda
Mu mukino wa 1/4 wahuzaga u Rwanda na Maroc, urangiye u Rwanda rutsinzwe amaseti 3-0, ruhita runasezererwa.
Mu mukino usoza iy’amatsinda wabaye kuri uyu wa Gatanu, u Rwanda rutsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri, rusoza ku mwanya wa mbere
Mu mukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika cya Volleyball, u Rwanda rutsinze Burkina Faso mu mukino wa kabiri w’itsinda A.
Ku munsi wa mbere w’imikino y’igikombe cya Afurika muri Volleyball, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu buryo bworoshye yatsinze u Burundi amaseti atatu ku busa
Muri tombola y’amatsinda y’igikombe cya Afurika cya Volleyball kizabera mu Rwanda, u Rwanda rwatomboye itsinda ririmo u Burundi na Uganda.
Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika yashimye aho u Rwanda rugeze rwitegura igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda mu byumweru bibiri biri imbere.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryatangaje ko ryamaze kwemererwa kwakira abafana mu gikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda
Mu gihe habura iminsi 20 ngo hatangire igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore, umutoza yamaze gusezerera bamwe mu bakinnyi mu myitozo
Irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ryaberega i Rubavu, risojwe amakipe yo muri Amerika ari yo yegukanye imidali ya zahabu mu bagabo n’abagore.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakomezaga imikino ya 1/8 itari yaraye ibaye, aho ikipe imwe y’u Rwanda y’abagore yari isigayemo imaze gusezererwa
Ku munsi wa gatatu w’irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) iri kubera mu Karere ka Rubavu, Abanyarwanda ntibabashije kugera mu cyiciro gikurikira.
Mu irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ririmo kubera i Rubavu, ikipe imwe y’u Rwanda ni yo yabashije kubona itike ya 1/8 cy’irangiza