Ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023, mu nyubako y’imikino ya BK ARENA, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora mu mukino wa Volleyball (Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament).
Kuri iki Cyumweru amakipe y’u Rwanda ya Sitting volleyball mu bagabo n’abagore yaserutse mu mikino y’umunsi wa mbere mu matsinda yayo y’Igikombe cy’Isi 2023 kiri kubera mu Misiri, aho mu mikino itatu yakinnye abagore ari bo babonye intsinzi.
Nyuma yo gusoza shampiyona y’umwaka wa 2023, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Zmahoro (RRA), bateguye irushanwa ryo gushimira abasora.
Mu gihe bakomeje kwitegura igikombe cy’Isi cya Sitting Volley 2023 mu Misiri, umutoza w’amakipe y’u Rwanda n’abakinnyi bavuga ko biteguye kuyitwaramo neza cyane, bakurikije imyiteguro bagiriye i Port Said.
Ikipe ya REG VC yamaze kongeramo imbaraga mu bakinnyi, nyuma y’aho yari yatakaje abakinnyi yagenderagaho harimo aberekeje muri Kepler University
Nyuma yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mukino wa Volleyball ishyizweho akadomo, amakipe acyeneye kwiyubaka yo yamaze guhaha, mu gihe REG VC yo yamaze gutakaza abakinnyi 6 bari inkingi za mwamba.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo ni bwo hasojwe shampiyona ya Volleyball mu cyiciro cya mbere, aho amakipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA VC) mu cyiciro cy’abagore na GISAGARA VC mu bagabo ari yo yegukanye shampiyona.
Ku wa Gatantatu tariki 4 Ugushyingo 2023, ikipe z’u Rwanda muri Sitting Volleyball abagabo n’abagore ziri mu Misiri, zakoze imyitozo ya mbere irimo n’imikino ya gicuti zatsinzwe.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, abagabo n’abagore, ku wa 2 Ugushyingo 2023 mbere y’uko ahaguruka yerekeza mu mikino y’Igikombe cy’Isi izabera mu Misiri, yashyikirijwe ibendera asabwa guhesha ishema Igihugu.
Ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023, amakipe y’Igihugu y’abagabo n’abagore yakoreye imyitozo ya nyuma muri BK Arena yitegura Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball(volleyball ikinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye) kikazabera mu Misiri.
Umukinnyi w’Umunyarwandakazi wabigize umwuga mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, Munezero Valentine, wari umaze iminsi micye yerekeje muri Tuniziya mu ikipe ya SFAX VOLLEYBALL CLUB yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko ikipe ye itubahirije ibyo yari yarasinyiye.
Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023, mu Gihugu cya Tanzania mu Ntara ya Kilimanjaro ho mu mujyi wa Moshi, hashojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere, aho ibikombe byose byatashye mu Rwanda.
Uyu ni umunsi wa 4 w’irushanwa Nyerere Cup 2023 rikomeje kubera mu ntara ya Kilimanjaro mu gihugu cya Tanzania, mu rwego rwo kuzirikana uwahoze ari Perezida wa mbere w’iki gihugu, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, witabye Imana tariki 14 Ukwakira 1999.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, nibwo amakipe ya APR, Police na RRA Volleyball Club, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka, ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu ndetse wanaharaniye ubwigenge bwacyo, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, witabye Imana tariki (…)
Umukinnyi w’ikipe ya APR VC y’abagore akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa volleyball, Munezero Valentine yamaze gufata rutemikirere aho yerekeje mu gihugu cya Tunisia mu ikipe nshya.
Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 19 Ugushyingo, mu Rwanda hazabera irushanwa nyafurika rihuza amakipe abarizwa mu karere ka gatanu (CAVB ZONE V) nyuma y’imyaka ine ritaba.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda aho amakipe ya REG, RRA APR WVC na GISAGARA zitwaye neza, izindi ziratsikira.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryamaze gusohora ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo gusbikwa kubera amarushanwa mpuzamahanga amakipe y’Igihugu yari yaritabiriye.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryiswe Kirehe Open Tournament 2023, aho amakipe ya Police VC na RRA ari yo yegukanye ibikombe.
Nyuma y’uko Igikombe cya Afurika gisojwe, bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bitwaye neza, bamaze kubona amakipe yo hanze y’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abagabo, yasoje urugendo rwayo mu gikombe cya Afurika cyaberaga mu gihugu cya Misiri ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, yegukanye umanya wa 6 muri Afurika.
Nyuma yo kunyagira ikipe y’igihugu ya CHAD amaseti 3-0 ku wa Mbere taliki ya 11 Nzeri 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yamenye ikipe bazahura mu guhatanira umwanya wa 5.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yasezerewe na Algeria muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika, nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yabonye itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Tanzania amaseti 3-1, mu mukino wa 1/8.
Mu gikombe cya Afurika cy’umukino wa Volleyball (CAVB Nations Men Championship), gikomeje kubera mu gihugu cya Misiri (Egypt), ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze Senegal amaseti 3-0 biyorohereza urugendo muri 1/8.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Morocco amaseti 3-0, ku munsi wa mbere w’itangira ry’igikombe cy’afurika, u Rwanda rwihimuriye kuri Gambia maze ruyitsinda amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda.
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yisanze mu itsinda rya kane (Group D) mu gikombe cya Afurika kigomba gutangira kuri iki cyumweru i Cairo mu Misiri.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Kanama 2023, ahagana saa 4:05am, nibwo ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball mu bagabo, yageze mu gihugu cya Misiri.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, yatsinzwe na Misiri muri 1/2 ibura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yerekeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda ivuye inyuma, ikipe ya Algeria mu mukino wa 1/4 wabaye kuri uyu wa kabiri.