Rurangirwa Louis yafunguwe ariko ntarasubizwa ibiro bye

Uwayoboraga ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri, Rurangirwa Louis, yarekuwe tariki 14/12/2011nyuma y’aho uwamwunganiraga mu butabera agaragarije ko ibyo yaregwaga nta shingiro bifite ariko ntarasubira mu kazi ke nk’uko bisanzwe.

Rurangirwa yari amaze icyumweru afungiye kuri sitasiyo ya Remera azira ibibazo bijyanye n’ubuyobozi bwe butavugwagaho rumwe n’inzego z’imikino zitandukanye kuko yashinjwaga ko kuyobora nta wamutoye.

Rurangirwa avuga ko azasubira mu mirimo ye nk’uko bisanzwe mu cyumweru gitaha ariko azabanza asabe minisiteri ya siporo ko yamusubiza ibiro yakoreragamo n’ibikoresho kuko ngo nyuma yo kumufunga hari ibyo bakuyemo.

Rurangirwa avuga ko minisiteri ya Siporo niyanga kumusubiza ibyo biro bishobora kuba ikibazo gikomeye kuko Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF) ari we ryemera nk’umuyobozi w’iyo mikino mu Rwanda.

Nyuma yo kumenya iby’ifungwa rya Rurangirwa, IAAF yandikiye Comite Olympique na Minisiteri ya Siporo ribamenyesha ko bagomba guhagarika imvururu zibera muri iryo shyirahamwe.

IAAF ivuga ko ubuyobozi izi ari ubwa Ntare Gerard weguye ku mirimo ye kubera igititu cy’abakurikirana imikino ngororamubiri banengaga imiyoborere ye, akaba yari yungirijwe na Rurangirwa Louis wahise anafata ubuyobozi nyuma y’iyegura rya Ntare.

Ibi bivuze ko nubwo Rurangirwa avuga ko yashyizweho n’amatora, imbere ya IAAF afatwa nk’umuyobozi w’agateganyo. Uko imiyoborere ye yakwitwa kose ntiyemerwa na Minisiteri y’imikino na Comite Olympique.

Nyuma y’iyegura rya Ntare Gerard wari umuyobozi mukuru, hagiyeho izindi Komite nyobozi ebyiri ariko nta n’imwe ivuga rumwe n’iyindi, kandi zose zishaka kuyobora icya rimwe ari nabyo byakomeje gukurura imvururu muri iri shyirahamwe.

Théoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka