BE FIT 24 yiyemeje kunganira abakozi mu kugira ubuzima bwiza bakora siporo

Gymtonic ya BE FIT ikorera muri Stade Amahoro ifitiye gahunda abakozi batabona umwanya wo gukora siporo, ibagenera ahantu ho gukorera siporo hagezweho kandi hujuje ubuziranenge kugira ngo umuntu abeho neza.

Iyi Gym isanzwe ikorerwamo n’abantu batandukanye, yashyizeho uburyo bufasha buri wese ubagannye gukora nk’uko abyifuza haba kubashaka kugabanya ibiro, abashaka kubyongera cyangwa abashaka kwirinda indwara, nk’uko umutoza wayo Felix Muvunyi abitangaza.

Iyi Gym iri ku rwego rugezweho mu Rwanda kuko ifite ibyuma bihagije.
Iyi Gym iri ku rwego rugezweho mu Rwanda kuko ifite ibyuma bihagije.

Muvunyi ufite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye no gutoza abantu muri siporo akagira n’ubunararibonye bw’imyaka itanu, avuga ko ikigenderewe ari ugufasha abantu kugira ubuzima bwiza kugira ngo babashe gutanga umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.

Agira ati “Byibura buri gice cyose cy’umubiri ushobora kubona imashini eshatu zigikora kandi tukanatanga ubuyobozi buhagije ku muntu bitewe na gahunda umuntu afite. Twita ku bantu cyane bitewe n’uko bashaka gutera tubagira inama zijyanye n’imirire n’uko bagomba kubaho.”

Harimo ibyuma bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no gutera uko abyifuza. Iki gifasha kugorora no gukomeza amatako.
Harimo ibyuma bifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no gutera uko abyifuza. Iki gifasha kugorora no gukomeza amatako.

Muvunyi avuga ko umuntu ashobora no kwihitiramo igihe runaka ashaka kuba yamaze gutera uko ashaka. Ibi umuntu abifashwamo n’imashini zigezweho zikoze ku buryo zidashobora kwangiza iminsi y’umuntu.

Muvunyi agira inama abantu ko bakwiye kwitabira siporo kuko umusaruro wose umuntu yatanga cyangwa iterambere yageraho, byose bituruka ku kuba afite ubuzima bwiza. Bityo bakaba banafite imashini zirinda imitima, izirinda umuvuduko ukabije w’amaraso.

Iki cyuma cyo gifasha abashaka kugabanya inyama zo mu nda cyangwa ku bifuza ko hakomera (Abdomen).
Iki cyuma cyo gifasha abashaka kugabanya inyama zo mu nda cyangwa ku bifuza ko hakomera (Abdomen).

Habimana umaze amezi ane akorera muri iyi Gym atangaza ko icyamushimishije mu gihe cyose amaze akorera aha, ari umutekano w’ibintu bye kuko usibye we nta wundi arumva ataka ko yabuze ikintu.

Ati “Ntibiba bisanzwe ko ahantu hahurira abantu barenze umwe hatagira umuntu ubura ikintu ariko mu gihe cyose maze aha mbona bigenda neza kubera uburyo bw’umutekano ku byangombwa byacu cyangwa telefoni zacu bibikwamo.”

Iki nacyo gikomeza imitsi y'amaguru kikanatuma igice cyo hasi kigirai mbaraga.
Iki nacyo gikomeza imitsi y’amaguru kikanatuma igice cyo hasi kigirai mbaraga.

Muvunyi avuga ko umutekano nawo ari ikintu k’ingenzi bitaho kugira ngo abakiriya bakorane umutekano.

Ibiciro byo muri iyi Gym biri hasi ugereranyije n’ibikoresho bibamo, kuko umuntu yishyura amafaranga y’u Rwanda 20.000 ku kwezi cyangwa ku bataboneka bashaka kwishyura ku munsi akishyura 2.000 uko aje gukora kandi akaba ashobora gukorera mu bice byose ari byo aho baterurira (Gymtonic) na ngororamubiri (Aerobics).

Umuntu aba afite amahitamo mu byma byinshi kandi bifasha umuntu mu gutera uko abyifuza no kurwanya indwara zimwe na zimwa zamwibasira.
Umuntu aba afite amahitamo mu byma byinshi kandi bifasha umuntu mu gutera uko abyifuza no kurwanya indwara zimwe na zimwa zamwibasira.

Ariko Muvunyi avuga ko hari ubundi buryo bwo gufasha abashaka gukora (promotion) harimo kugura amakarita atandukanye, ku buryo uko uguze iminsi myinsi ugabanyirizwa ibiciro.

Andi mafoto:

Iki cyuma nacyo gituma umuntu agira stamina.
Iki cyuma nacyo gituma umuntu agira stamina.
Abashaka gukora amaboko n'ibituza nabo ntibasizwe inyuma kuko hari ibyuma bibibafashamo kandi by'ubwoko bwose.
Abashaka gukora amaboko n’ibituza nabo ntibasizwe inyuma kuko hari ibyuma bibibafashamo kandi by’ubwoko bwose.
Iki nacyo gifasha mu gukora amaboko n'agatuza ku byifuza.
Iki nacyo gifasha mu gukora amaboko n’agatuza ku byifuza.
Nk'uko Muvunyi yabitangaje ngo muri iyi Gym umuntu ashobora kuhasanga byibura ibyuma bitatu bikora kuri buri gice cyose cy'umubiri. Iki nacyo cyagenewe amaboko n'agatuza.
Nk’uko Muvunyi yabitangaje ngo muri iyi Gym umuntu ashobora kuhasanga byibura ibyuma bitatu bikora kuri buri gice cyose cy’umubiri. Iki nacyo cyagenewe amaboko n’agatuza.
Iki nacyo kiri mu bikora amaboko n'agatuza.
Iki nacyo kiri mu bikora amaboko n’agatuza.
Iki kiri mu bifasha igice cyo hejuru y'imbavu kugagara ariko kigakora n'intugu.
Iki kiri mu bifasha igice cyo hejuru y’imbavu kugagara ariko kigakora n’intugu.
Umuntu aba afite uburyo bwinshi bwo gukora kandi akabigeraho atagize ikibazo.
Umuntu aba afite uburyo bwinshi bwo gukora kandi akabigeraho atagize ikibazo.
Iki nacyo gikora amaboko.
Iki nacyo gikora amaboko.
Iki gifasha umuntu gukora amaguru kikanaha imbaraga.
Iki gifasha umuntu gukora amaguru kikanaha imbaraga.
Iki cyuma ni kimwe muri byishi birinda umutima. Umutoza avuga ko ubasha kugikora iminota 30 utandukana n'indwara zifata umutima.
Iki cyuma ni kimwe muri byishi birinda umutima. Umutoza avuga ko ubasha kugikora iminota 30 utandukana n’indwara zifata umutima.

Photos: Roger Marc Rutindukanamurego

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

thanx be fit and roger for thiw nice pictures .big up kigali today

ruru yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka