Amakipe y’igihugu 2 y’imikino ngororamubiri yerekeje mu marushanwa mpuzamahanga

Ikipe y’igihugu ya Cross Country yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa kane yerekeza i Cape Town muri Afurika y’Epfo mu isiganwa ku maguru ryitwa "African Cross Country Championship” rizaba tariki 18/03/2012. Indi kipe ni iya Marathon yerekeje i Roma mu Butariyani mu isiganwa ryiswe Marathon International de Rome nayo izaba tariki 18/03/2012.

Abakinnyi ba Cross Country bagiye guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo ni Kajuga Robert (SEC), Nzabonimpa Evariste (APR), Nizeyimana Alexis (Kamonyi), Sebahire Eric (APR), Uwajeneza JMV (NAS) na Rutayisire Godefrey (APR).

Abandi bakinnyi 4 bo berekeje i Roma mu isiganwa ryise Marathon International de Rome ni
Nyirabarame Epiphanie, Mvuyekure Jean Pierre, Ntirenganya Felix na Twahirwa Fred.

Aba bakinnyi bagiye muri Marathon y’i Roma, bazasiganwa banashaka itike (Minima) izabahesha kujya mu mikino Olympique izabera i Londres muri Nyakanga uyu mwaka.

Nubwo aba bakinnyi boherejwe muri ibyo bihugu, kugeza ubu ntibizeye niba bazakirwa neza kuko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’amacakubiri arangwa mu ishyirahamwe ry’uwo mukino mu Rwanda (FRA).

Abo bakinnyi bagiye, boherejwe na Komite iyoborwa na Lieutenant Alexandre Kayitsinga wemerwa na Minisiteri ya Siporo n’umuco ndetse na Komite Olympique, mu gihe itemerwa n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF), kandi ari ryo ryateguye iyo mikino.

IAAF ivuga ko kugeza ubu yemera ubuyobozi bwa Rurangirwa Louis ufite ibiro (bureau) bye ku ruhande ndetse ahamya ko yandikirana umunsi ku munsi na IAAF. Avuga ko Minisiteri ya Sport nikomeza kumwambura ubuyobozi ishyirahamwe ry’umukino ngororamubiri rizafatirwa ibihano.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka