Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe na Siporo ya nijoro (Amafoto+Video)

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 mu gice cya Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku maguru rizwi nka Kigali Night Run ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abatuye muri Kigali no mu nkengero zaho ndetse n’abashyitsi bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ikomeje kubera mu Rwanda.

Ni urugendo rwareshyaga n’ibirometero bine na metero magana ane (4.4km). Abari bitabiriye iyo siporo bageze imbere y’inyubako ya BK ARENA nk’ahari hateguwe gutangirira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) maze babanza kwishyushya biherekejwe n’umuziki w’indobanure wabafashaka kwinanura bitegura kwiruka.

Ku isaha ya saa moya nibwo aba mbere bahagurutse mu marembo ya BK ARENA barangajwe imbere na Minisitiri wa Siporo Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, maze biruka berekeza ahazwi nko kuri MTN bakata umuhanda werekeza Kimironko. Bakigera ku iguriro ry’ibintu bitandukanye rya Simba Supermarket, bakase mu kuboko kw’ibumoso maze batunguka ahagenzurirwa ubuziranenge bw’ibinyabiziga hazwi nka Controle Technique bagaruka kuri BK ARENA ari na ho bakomereje imyitozo ngororamubiri ari na yo yaje gusoza iyi Kigali Night Run.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju na we yitabiriye iyi siporo
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju na we yitabiriye iyi siporo

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko bishimiye uko Kigali Night Run yagenze ndetse ko yagenze nk’uko bari bayiteguye.

Yagize ati “Yego byagenze nk’uko twari twabiteguye kubera ko iyi gahunda ya Kigali Night Run yari iyo kugira ngo twakire abashyitsi bitabiriye CHOGM tubagaragarize uburyo siporo iri ku isonga, imibereho myiza y’abaturage, ariko nanone mu buryo bwo kubakira kandi babyishimiye.”

Yakomeje avuga ko batunguwe n’ubwitabire bw’abantu ko bigaragaza uburyo Abanyarwanda bakunda siporo ndetse banakiramo abashyitsi.

Ati “Mu by’ukuri ubwitabire bwari hejuru cyane, ibi bigaragaza uburyo Abanyarwanda bakundamo siporo ndetse banakiramo abashyitsi. Ubundi twari tumenyereye ko Kigali Night Run iba ari mu mpera z’icyumweru, ariko n’ubu yabaye mu mibyizi urabona ko ubwitabire bwari hejuru cyane.

Bamwe bacishagamo bagafata udufoto
Bamwe bacishagamo bagafata udufoto

Ubusanzwe Kigali Night Run yabaga rimwe mu mwaka aho akenshi iba mbere gato y’isiganwa mpuzamahanga rya Kigali ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) ndetse bavuga ko ifatwa nk’integuza.

Si Kigali Night Run gusa ihuza abantu benshi bagakora siporo cyane cyane mu Mujyi wa Kigali kuko hari na Car Free Day aho ibinyabiziga bya moteri biba byakuwe mu mihanda imwe n’imwe maze abantu bagakora siporo mu masaha ya mu gitondo, iyo Car Free Day ikaba ikorwa kabiri mu kwezi.

N'abana na bo ntibasigaye
N’abana na bo ntibasigaye
Umunyarwenya Nkusi Arthur yari mu b'imbere
Umunyarwenya Nkusi Arthur yari mu b’imbere
Minisitiri wa Siporo ubwo yari ageze aho basorezaga
Minisitiri wa Siporo ubwo yari ageze aho basorezaga

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Shema Innocent
Video: Ruzindana Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka