Cricket: Imyitozo yarasubukuwe kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga (AMAFOTO)

Nyuma yo gukomoera imwe mu mikino yo mu Rwanda ngo yongere gukora imyitozo, umukino wa Cricket ni umwe basubukura imyitozo inategura amarushanwa mpuzamahanga

Muri Werurwe 2020 ni bwo ibikorwa byinshi byahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gusakara ku isi, by’umwihariko na siporo nka kimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi biri mu byahise bihagarara.

Nyuma y’amezi atatu iki cyorezo kigeze mu Rwanda, mu Rwanda batangiye gusubukura imwe mu mikino ariko abakinnyi bakina badakoranaho, aho Cricket nayo yaje gusubukurwa mu cyiciro cya kabiri cy’imikino yakomorewe.

Kuri uyu wa Gatandatu Kigali Today yerekeje kuri Stade mpuzamahanga ya Gahanga ahokorrwa imyitozo muri uyu mukino, by’umwihariko hakaba hari gukorera abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu gusa, mu rwego rwo kwrinda umubare w’abantu benshi bashobora guhurira hamwe.

Mbere yo gutangira imyitozo, abakinnyi babanza gukaraba amazi meza n’isabune, buri mukinnyi akajgira aho ateraka ibikoresho bye harimo intera nini hagati ye namugenzi we, maze bagakora mu matsinda y’abantu bake hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Kuri uyu wa Gatandatu, abagize ikipe y’igihugu ya Cricket mu bakobwa nib o bari bitabiriye imyitozo, mu gihe abagabo bo bagombaga gukora imyitozo ku cyumweru.

Mu kiganiro twagiranye na Cathia Uwamahoro, umwe mu bakinnyi bazwi muri uyu mukino ndetse wanakoze amateka yanditswe muri Guinness des Records, yatubwiye ko bari gukora imyitozo ikomeye banategura amarushanwa mpuzamahanga ari imbere.

"Muri iyi minsi twatangiye kwitoza, turakora kabiri mu cyumweru, twari tumaze igihe tudakora ubu turagira ngo tugaruke mu mukino, turi kwitegura kugira ngo igihe bazaba basubukuye imikino tuzabe duhagaze neza"

Eric Dusingizimana, ni umwe mu bantu bazamuye izina rya Cricket mu Rwanda, ndetse Cricket y’u Rwanda imenyekana ku isi yose nyuma yo guca agahigo ko kumara igihe kinini agarura udupira muri uyu mukino, ubu ni Umuyobozi mukuru wa Sitade ya Gahanga yagize n’uruhare mu iyubakwa ryayo.

Mu kiganiro twagiranye na we yadutangarije ko ubu gahunda z’imyitozo zikomeje ariko hirindwa na COVID19, ubu bakaba bari no gutegura amarushanwa mpuzamahanga amakipe y’u Rwanda ashobora kuzitabira mu minsi iri imbere.

Yagize ati "Ntabwo twatangiye imikino ku buryo ikipe yakina n’indi, ubu ikipe y’igihugu ni yo iri kwitoza, ariko ikibuga n’ubwo ari kinini twagabanyijemo ibice ku buryo dukora itsinda nk’iry’abantu batanu"

"Turakora dukurikiza ingamba zo kwirinda, mu kwinjira ni ugukaraba tukandika abinjira, tukabapima umuriro, buri muntu ariko ubu azana ibikoresho bye byo gukinana"

"Abagabo bateguraga amajonjora y’igikombe cy’isi ku rwego rwa Afurika ashobora kuzaba mu kwa cumi, ibihe bidahindutse ni bwo yashyirwa umwaka utaha, abakobwa batarengeje imyaka 19 na bo bari bafite amarushanwa muri Tanzania"

Mu mafoto, dore uko imyitozo mu mukino wa Cricket iri gukorwa

AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka