Cathia Uwamahoro yinjiye mu gitabo cy’abakoze amateka ku isi

Umuyarwandakazi ukina Cricket yanditse amateka mashya ku isi, nyuma yo kumara amasaha 26 agarura udupira muri Cricket

Chatia Uwamahoro wari witeguye kumara amasaha 26 agarura udupira
Chatia Uwamahoro wari witeguye kumara amasaha 26 agarura udupira

Ni igikorwa yatangiye guhera ku i Saa mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatanu kuri Petit Stade Amahoro agarura udupira, agisoza kuri uyu wa Gatandatu ku i Saa ine za mu gitondo ubwo yari amaze kuzuza umunsi n’amasaha 2 (amasaha 26)

Akanyamuneza kari ko se mu minota ya nyuma
Akanyamuneza kari ko se mu minota ya nyuma
Abafana benshi bari baje kumushyigikira
Abafana benshi bari baje kumushyigikira

Nk’uko byakozwe na mugenzi we Eric Dusingizimana wamaze amasaha 51 umwaka ushize, Cathia Uwamahoro ashyizeho agahigo gashya ku isi kuko nta wundi mukobwa wari warabigerageje, akaba agiye nawe kwandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze amateka (Guiness World records)

Amasaha 26 yayamaze agarura udupira wenyine
Amasaha 26 yayamaze agarura udupira wenyine
Aya mateka ni we mukobwa wenyine ubashize kuyakora
Aya mateka ni we mukobwa wenyine ubashize kuyakora

Nyuma yo gukora aka gahigo katari gafitwe n’undi mukobwa ku Isi, Cathia Uwamahoro yatangarije itangazamakuru ko yishimiye cyane iki gikorwa agezeho, ko kandi yerekanye ko n’abakobwa bashoboye.

Yagize ati "Ndashimira Imana mbere na mbere itumye mbigeraho, icya nabwira Abanyarwanda ni uko abakobwa dushoboye, kandi ni nacyo naharaniraga, sinavuga ko ngiye kwesa utundi duhigo ariko nzakomeza gusigasira ibyo ngezeho, nzagerageza no gusobanurira uyu mukino abatawuzi, bakamenya ko ushobora kubateza imbere"

Amafoto y’uko byari bimeze ku munsi wa nyuma

Chathia Uwamahoro na Kapiteni w'Ikipe ya Cricket y'Ubwomngereza waje kumushyigikira
Chathia Uwamahoro na Kapiteni w’Ikipe ya Cricket y’Ubwomngereza waje kumushyigikira
Akimara gusoza amasaha 26 yahawe indabo zo kumugaragariza ibyishimo
Akimara gusoza amasaha 26 yahawe indabo zo kumugaragariza ibyishimo
Eric Dusingizimana wamaze amasaha 51 umwaka ushize, nawe yabaye hafi cyane Cathia ngo abashe kugera kuri iki gikorwa
Eric Dusingizimana wamaze amasaha 51 umwaka ushize, nawe yabaye hafi cyane Cathia ngo abashe kugera kuri iki gikorwa
Umubyeyi wa Cathia (wambaye amadarubindi), yari yaje gushyigikira umukobwa we
Umubyeyi wa Cathia (wambaye amadarubindi), yari yaje gushyigikira umukobwa we
Abakobwa batandukanye bari baje gushyigikira mugenzi wabo
Abakobwa batandukanye bari baje gushyigikira mugenzi wabo
Igikorwa cyakurikiranirwaga hafi n'abagenzuzi mpuzamahanga
Igikorwa cyakurikiranirwaga hafi n’abagenzuzi mpuzamahanga
Yemeye arihina, ashinga ivi hasi ngo afotore Cathia ..
Yemeye arihina, ashinga ivi hasi ngo afotore Cathia ..
Amasaha yagiye kurangira agifite imbaraga
Amasaha yagiye kurangira agifite imbaraga
Ashimirwa cyane na Maman we
Ashimirwa cyane na Maman we
Akimara kuzuza amasaha 26 ..
Akimara kuzuza amasaha 26 ..
Yatangarije itangzamakuru ko yerekanye ubushobozi bw'Abanyarwandakazi
Yatangarije itangzamakuru ko yerekanye ubushobozi bw’Abanyarwandakazi

Amafoto: SESONGA Junior

Reba Video igaragaza ibyishimo bya Chatia yuzuza amasaha 26 atera agapira ka Cricket

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

JYE NTAGO NUMVA UKUNTU IBYO BIKORWA HAHAMAGAWE NITANGAZA MAKURU NONESE NTAWAMARA UKWEZI KOSE ABIKORA IBYO NKANSWE IMINSI IBIRI UBWO NUKUMWAMAMAZA ARIKO NTABUGABO MBONYE MWAHO

JO yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

turamushigikiye uwomukobwa nakomerezaho

jean peter hakizuwera yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Nitw hakizuwera jean pierre ndemeye kuba uwomukobwa yanditswe mugitabo cyo kwisi ariko uwo mukino ntabwo tuzi ukuntu bawukina neza ukobigenda twabasaba kuwutwereka muri tv ukobawukina neza turabakunda

jean peter hakizuwera yanditse ku itariki ya: 20-02-2017  →  Musubize

Ewana u Rwanda rurimo abanyempano zitandukanye kabisa, bravo

Eric Derrick yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

c’est vraiment joly uwamahoro we . courage

rwakayigamba yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

yerekanye ko abakobwa bashoboye rwose.

ishimwealex yanditse ku itariki ya: 18-02-2017  →  Musubize

Arakoze cyane kuzamura idarapo ryu Rwanda .Turamushyigikiye

yvonne yanditse ku itariki ya: 18-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka