Eric Dusingizimana akoze amateka atarakorwa n’undi wese ku isi
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket Eric Dusingizimana yakoze amateka atarakorwa ku isi nyuma yo kumara amasaha 51 agarura udupira mu mukino wa Cricket, atararyama.
Kuri uyu wa gatatu taliki 11 Gicurasi 2016 ku i Saa mbiri za mu gitondo nibwo kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket akaba na Kapiteni wa Right Guards CC Eric Dusingizimana yatangiye urugamba rwo kumara amasaha 51 akina umukino wa Cricket, aho yabaga agarura udupira yagiye aterwa n’abantu batandukanye kuri Petit Stade Amahoro.


Agitangira benshi ntibizeraga ko aya mateka yaza kuyakora, gusa yaje kubigeraho yo gushyigikirwa na benshi batandukanye ndetse harimo n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Tony Blair.



Kuri uyu wa gatanu ku i Saa tanu za mu gitondo nibwo yaje gukora ayo mateka yari yaharaniye gukora, maze yuzuza amasaha 51, ahita akuraho agahigo kari gafitwe n’umuhinde Virag Mare wari wamaze amasaha 50 akina mu kwezi k’Ukuboza kwa 2015.
Ohereza igitekerezo
|
kemerez’aho KBS gushaka nugushobora nibindi bizaza
felicitation Eric et Courage
bravo Eric turikumwe courage muvandimwe ibinti byose birashoboka
Miss arimo arifotoza gusa!!!
felicitation kbsa keep it up
bravo eric kbsa wabikoreye kd urashoboye uzaharanire guteza imbere umukino wa Cricket mu Rwanda turamushigikiye
Bravo kuri uyu musore kabisa
Miss ni maringaringa buriya se kariya gapira arabona yakahageza koko