Umunyarwanda yahimbye umukino utaboneka ahandi ku isi yose

Ngirinshuti Jonas avuga ko yamaze guhimba umukino witwa Boneza ball,ukaba ari umukino utangiye kwamamara mu Rwanda n’ubwo nta handi wawusanga ku isi.

Uyu munyarwanda ukomoka mu karere ka Rusizi, avuga ko uyu mukino yawutekereje mu bitekerezo bye yarangiza akawushakira amategeko awugenga kugeza awuboneye ibyangombwa, akaba ari umukino udasanzwe kandi akabona ko ari umukino uzamamara kandi ugatera imbere.

Yagize ati “nari ndyamye ntekereza umukino udasanzwe numva nkwiye kuwushyira mu bikorwa mu gitondo ndabyuka ndawandika, nibwo natangiye kugeza ku bandi igitekerezo cyawo, dutangira kuwukina”.

Ngirinshuti wahimbye umukino wa "Boneza ball"
Ngirinshuti wahimbye umukino wa "Boneza ball"

Ngirinshuti avuga ko uyu mukino wa Boneza Ball ukinwa n’abantu batandatu kuri buri ruhande, ukagira iminota 80, harimo 35 buri gice bakaruhuka iminota 10.
Uyu mukino ukinirwa ku kibuga kijya kumera nk’icya Volleyball, ariko ahagenewe inshundura zikahaba ariko hagati hakabamo agakangara ari nako batsindamo.

Awusobanura agira ati “uyu mukino ukinwa bakoresha amaguru n’ibindi bice by’umubiri, gusa iyo hagize ushyiraho amaboko ahanishwa penariti, hari igice cya mbere utsindiramo bakabara igitego kimwe ariko hakaba ikindi gice utsindiramo bakaguha amanota abiri”.

Ngirinshuti avuga ko yamaze kubona ibyangombwa by’uyu mukino yahawe na RDB nyuma yo kugenzura ko ari umwihariko we ku isi, ibi akaba yari yabigiriwemo inama n’abakozi ba minisisteri ifite mu nshingano zayo imikino.

Ngirinshuti avuga ko uyu mukino usigaye ukinwa n’abanyeshuri bo mu bigo byinshi byo mu karere ka Rusizi cyane cyane mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe, akaba yizera ko mu minsi ya vuba atangira kuwugeza mu karere ka Nyamasheke.

Uyu munyandwanda akomeza avuga ko muri iyi minsi ari gutenganya kuganira na minisiteri y’umuco na siporo, ngo bamufashe uyu mukino ube wakinwa ahandi hatandukanye mu gihugu, ndetse ube wanamenyekana mu bindi bihugu ko ari umwihariko w’abanyarwanda, agasaba ababishoboye kumushyigikira ngo uyu mukino umenyekane.

kanda HANO urebe amashusho yerekana uko uwo mukino ukinwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu muvandimwe ndamushyigikiye. Uyu mukino ndawitegereje mbona uzakomera birenze uko bamwe bawibeshyaho. Uteye ubwuzu.

SINDIKUBWABO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Uwo mukino uzagera mubyaro ryari?

Ny yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka