Rulindo: Ku myaka ye irenga 70, Zakariya yaje mu ba mbere mu irushanwa ry’amagare
Murera Zacharie, umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 70 wo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Masoro yegukanye umwanya wa gatatu mu bantu umunani basiganwaga mu irushanwa ryo gutwara amagare.
Byari mu gikorwa cyo gukangurira abaturage mu Karere ka Rulindo kwitabira gukora siporo cyateguwe n’uruganda rwa Rutongo Mines ku wa 15 Werurwe 2015.
Murera Zachariya, usanzwe ucuruza ibyuma by’amagare, avuga ko yitabiriye irushanwa ry’amagare agira ngo yipime arebe ko akibasha gutwara igare ,dore ko ngo aheruka kuritwara mu 1960,ubwo yaritwaraga acuruza amakara ayavana mu i Masoro ayajyana mu Mujyi wa Kigali.
Akomeza avuga ko siporo yo gutwara amagare yumvise ari nziza kuko ngo yumvise ashize amavunane yari amaze iminsi afite, agakangurira abakuze kwitabira gukora siporo bakirinda za Rubagimpande.
Yagize ati”Burya kwicara mu rugo nta cyo bimaze, ndakangurira abakuze kugana siporo cyangwa bakitoza gukora indi mirimo y’imbaraga kuko birinda abakuze kurwara za Rubagimpande.”
Zachariya waje mu irushanwa yambaye numero ya 28 yahawe ibihembo nk’inararibonye mu gutwara igare, umudari w’ishimwe ndetse n’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.
Noneninjye Clarene, ushinzwe gukurikirana impano mu mikino mu Karere ka Karongi , na we yemereye uwo musaza, wari waje yiyambariye inkweto bita “Bodaboda” inkweto zo kujya ajyana muri siporo.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abakuze uyu abahaye urugero. nimugane sport mwikumva ko ari ibyurubyiruko gusa.