Ikipe y’igihugu y’abafite ubumuga yatsinze Misiri mu Bushinwa

Mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’isi cya Volleyball y’abafite ubumuga,ikipe y’u Rwanda yatsinze Misiri,itsindwa na Slovenia mu Bushinwa ahazabera irushanwa

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball w’abafite umukino bakina bicaye, ikomeje imyitozo yo kwitegura imikino y’igikombe cy’isi (World Paravolley 2016 Intercontinental Sitting Volleyball), imikino izatangira taliki ya 17/03/2016,kugera taliki ya 23/03/2016.

Mu mukino wa gicuti w'abafite ubumuga, u Rwanda ubwo rwihereranaga Misiri
Mu mukino wa gicuti w’abafite ubumuga, u Rwanda ubwo rwihereranaga Misiri
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Muri iki gitondo iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti na Misiri,maze u Rwanda rutsinda Misiri amaseti atatu ku busa(25-21,26-24,25-23),gusa ariko yaje gukina undi mukino wa gicuti na Slovenia,maze Slovenia nayo yihererana abagore b’u Rwanda ibatsinda amaseti atau ku busa (8-25,17-25,10-25)

 Iyi kipe ya Misiri yari yanatsinzwe ku mukino wa nyuma ubwo bashakaga itike yo kwerekeza I Rio mu mikino Paralympic.
Iyi kipe ya Misiri yari yanatsinzwe ku mukino wa nyuma ubwo bashakaga itike yo kwerekeza I Rio mu mikino Paralympic.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu Bushinwa igizwe n’abakinnyi 12 aribo 1.Mukobwankabo Liliane(captaine),2.Bazubagira Claudine,3.Nyiranshimiyimana Agnes,4.Nyirambarushimana Sandrine,5.Kwizera Carine,6.Musabyemariya Alice,7.Manishimwe Yvonne,8.Mutoni Clemantine,9.Nyinawabantu Beatha,10.Murebwayire Claudine,11.Nyirantungane Providence,12.Nyiraneza Solange

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka