Gahini: World Vision yatanze imipira izifashishwa mu guhuza urubyiruko

Umuryango World Vision washyikirije Diyoseze ya EAR Gahini mu karere ka Kayonza imipira 347 y’umukino wa Basket n’indi 277 y’umukino w’amaguru izifashishwa mu guhuza urubyiruko kugira ngo rukorerwe ubukangurambaga ku bintu bitandukanye.

“Urubyiruko rukunda gukina. Iyo ubahamagaye uti ni muze dukine, mwarangiza mukicara mu gacaca mugacagagura amagambo, ubutumwa ubahaye barabwakira kuko uba ubagaragarije ko ubakunda bigatuma babyakira vuba.

Tuzifashisha iyi mipira rero tubigisha ibintu byinshi bizabagirira akamaro mu buzima”; nk’uko bisobanurwa na Mgr. Alexis Birindabagabo, umushumba wa EAR Diyoseze ya Gahini.

Mgr. Brindabagabo wa EAR Gahini na George Gitau ukuriye World Vision mu Rwanda.
Mgr. Brindabagabo wa EAR Gahini na George Gitau ukuriye World Vision mu Rwanda.

Urubyiruko ruzigishwa gahunda zitandukanye zirimo gukangurirwa kureka no kwamagana ibiyobyabwenge, kurutoza gukora no kugira umuco wo kuzigama ndetse no kwihesha agaciro mu byo bakora byose nk’uko Mgr. Birindabagabo yakomeje abisobanura mu muhango wabaye kuri uyu wa 25/04/2013.

Umuyobozi w’umuryango World Vision mu Rwanda, George Gitau, avuga ko mu gutanga iyo mipira icyari kigamijwe ari ukongerera ubushobozi urubyiruko cyane cyane mu kurufasha gukura neza kuko imikino igira uruhare mu gutuma umuntu agira ubuzima bwiza. Ibyo ngo bizatuma urubyiruko ruvamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda anavuga ko gutanga iyo mipira bifite igisobanuro gikomeye ku rubyiruko, dore ko na Guverinoma y’u Rwanda bigaragara ko igenda ishyira imbaraga muri siporo.

Umuhango witabiriwe n'abanyeshuri bo muri GS ya Gahini.
Umuhango witabiriwe n’abanyeshuri bo muri GS ya Gahini.

Ati “Siporo ifite akamaro kanini cyane kuko na Guverinoma yashyizeho gahunda ya siporo ku bakozi bose buri wagatanu nyuma ya saa sita, ni ibigaragaza ko Guverinoma ibona ko siporo ifite akamaro kanini cyane mu kuzamura iki gihugu”.

Mgr. Birindabagabo yashimiye umuryango wa World Vision kubera ubufatanye ukomeza kugaragaza mu gushaka ibisubizo by’ibibazo Abanyarwanda bafite ubinyujije muri gahunda zitandukanye zirimo izo gufasha abatishoboye n’iterambere muri rusange. Umuryango World Vision usanzwe ukorana na EAR Diyoseze ya Gahini.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho ndifuza ko mwama phone number yanyu kuko iifuzaga kwiga mukigo mubereye umuyobozi murakoze amazina ni IRADUKUNDA VERITE

IRADUKUNDA VERITE yanditse ku itariki ya: 7-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka