Byagenze bite ngo Kiyovu Sports yisange mu bibazo irimo muri iyi minsi?

Ikipe ya Kiyovu Sports muri iki gihe ifite ibibazo haba mu miyoborere, iby’ubukungu, imibereho y’abakinnyi, ariko bikarengaho ikaba kugeza ubu ifite amanota 12 kuri 21 muri shampiyona.

Kiyovu Sports yugarijwe n'ibibazo by'ubukungu byaturutse mu mwaka w'imikino wa 2022-2023
Kiyovu Sports yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu byaturutse mu mwaka w’imikino wa 2022-2023

Iyo uganira na bamwe mu baba hafi ikipe ya Kiyovu Sports bakubwira ko uru ruhuri rw’ibibazo iyi kipe iri kunyuramo byose biri guterwa n’ingaruka z’ibyakozwe mu mwaka w’imikino ushize wa 2022-2023 birimo gushora amafaranga menshi hizewe ayari kuzaboneka mu mwaka ukurikira.

Hari hizewe miliyari 1 Frw itarabonetse

Amakuru Kigali Today yahawe n’umwe mu bantu ba hafi ba Kiyovu Sports, avuga ko bijya gutangira, Mvukiyehe Juvénal wari Perezida w’ikipe yasabye Abayovu (abafite ubushobozi bwo gufasha Kiyovu) ko ikipe yashyirwa muri kompanyi kugira ngo ishobore gukorana ubucuruzi n’abantu batandukanye.

Ku ikubitiro ibi ntabwo Abayovu babyumvise kimwe na we babanza kubyanga, igihe bangaga ibi ngibi nibwo tariki 29 Nzeri 2022 Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wa Kiyovu Sports yeguye..

Nyuma y’ibiganiro byabayeho ariko hagati y’Abayovu bemeranyije ko ikipe yashyirwa muri kompanyi nkuko Juvénal Mvukiyehe yabyifuzaga bituma tariki 30 Nzeri 2022 Mvukiyehe Juvenal wari weguye yisubiraho akomeza kuyobora Kiyovu Sports.

Impamvu ikipe yagombaga kuva mu Muryango wa Kiyovu Sports igashyirwa muri kompanyi kwari ukugira ngo amategeko ayemerere gukora ubucuruzi kuko ubusanzwe umuryango runaka ukora nk’udaharanira inyungu utemerewe kuba wakora ibikorwa by’ubucuruzi.

Mu byo icyo gihe yizezaga ikipe ya Kiyovu Sports kwari ukuyifata 100% ayimenyera buri kimwe cyose. Ibi byaturukaga ku isezerano uyu mugabo yari yarahawe na rumwe mu ruganda rwenga inzoga(tutashatse gutangaza muri iyi nkuru) rwari rwamubwiye ko mu gihe yatwara igikombe cya shampiyona ya 2022-2023 bazagirana amasezerano y’imikoranire.

Aya masezerano yo ku munwa yatumye Mvukiyehe Juvénal akora ibishoboka byose ngo arebe ko yatwara igikombe cya shampiyona bizatume akorana n’urwo ruganda rwari rwamwijeje ko bazakorana rukamuha agera kuri miliyari 1 Frw. Muri uwo mwaka w’imikino wa 2022-2023 uyu muyobozi yarahatanye yifashishije amafaranga yaturukaga ahantu hatandukanye ndetse n’amafaranga ikipe yahabwaga n’Umujyi wa Kigali byiyongeragaho n’amadeni yafataga, yewe na we akikoramo.

Amadeni yose yafatwaga n’ibyashorwaga byose Mvukiyehe Juvénal yagenderaga ku isezerano rya rwa ruganda rwari kuzamuha miliyari 1 Frw, yumvaga ko azakuramo ayo azishyura yari kuba yarakoresheje muri shampiyona ya 2022-2023 ariko yari guhabwa mu gihe yari kuba yatwaye icyo gikombe. Ku bw’amahirwe make Ikipe ya Kiyovu Sports yatakaje igikombe cya shampiyona ubwo yatsindwaga na Sunrise FC tariki 21 Gicurasi 2023.

Nyuma yo gutakaza igikombe cya shampiyona byari bivuze ko ya miliyari Kiyovu Sports yari yarijejwe na rwa ruganda itagomba kuyihabwa kuko ibyo bari basabwe byo gutwara igikombe bitashobotse. Juvénal Mvukiyehe yeretse uru ruganda ko ntako batagize ngo batware shampiyona ariko bikanga ariko ko bazagerageza bakaba batwara shampiyona ya 2023-2024.

Ibi ariko uru ruganda ntabwo rwabyemeye kuko mu mabaruwa bagiye bandikirana rwagaragazaga ko rutakiteguye gukomeza umushinga wo kuba bakorana barwamamaza bakaba na bo babaha ya mafaranga angana na miliyari 1 Frw. Ibi byatumye imibare iba myinshi cyane mu buyobozi bwa Kiyovu Sports by’umwihariko kuri kompanyi yari iyobowe na Mvukiyehe Juvenal.

Mvukiyehe Juvenal yabwiye Umuryango wa Kiyovu Sports ko ubushobozi bubuze

Ubwo ibya miliyari 1 Frw byari bimaze kwanga, Mvukiyehe Juvenal ngo yegereye umuryango wa Kiyovu Sports ababwira ko aho bigeze akeneye ubufasha bwabo aho yari akeneye amafaranga miliyoni 80 Frw arimo ayo kwishyura ibihano bari baciwe na FIFA kubera kutubahiriza amasezerano bari bagiranye n’abakinnyi barimo Shaiboub Eldin.

Ubuyobozi bw’umuryango burangajwe imbere na Ndorimana Francois Regis kugira ngo bishyure iri deni batakambiye Umujyi wa Kigali bawusaba ko wabafasha mu mafaranga usanzwe ubaha ukabafasha kwishura ibi bihano kukio icyo gihe ikipe itari yemerewe no kwandikisha abakinnyi bashya.Icyo gihe Umujyi wa Kigali amafara warayatanze ahabwa Juvénal Mvukiyehe ngo yishyure bamwe nubwo hari abo bivugwa ko bitari byarangira barimo Shaiboub Eldin nubwo ariko ikipe yemerewe kugura.

Ubukene bwatumye Mvukiyehe Juvenal ayoboka gukinisha abana, Umuryango wa Kiyovu Sports urabyanga

Nyuma yo gutenguhwa n’umuterankunga, mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2023-2024, Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye gusezerera abakinnyi bari bakomeye cyane barimo abari barangije amasezerano ndetse n’abatari basoje amasezerano. Abakinnyi nka Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismael Pitchou, Riyad Nordien, Erissa Ssekisambu, Ndayishimiye Thierry, Kimenyi Yves, Serumogo Ally n’abandi bose bari mu bavuye muri iyi kipe.

Ibi byose byakorwaga kubera ko ubushobozi bwari buke cyane, bigoranye ko bakongererwa amasezerano bose kandi amafaranga ari make. Juvénal Mvukiyehe icyo gihe yavugaga ko agiye kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato barimo n’abo mu ikipe y’abakiri bato bazamuwe mu ikipe nkuru. Ibi yatekerezaga ariko ntabwo byakiriwe neza n’Abayovu bahagarariwe n’ubuyobozi bw’umuryango batumvaga uko ikipe yahataniraga igikombe cya shampiyona igiye gukinisha abana bato, ariko na we nta yandi mahitamo yari afite.

Mvukiyehe Juvenal yasabye ubuyobozi bw'umuryango wa Kiyovu Sports ko bwamufasha mu bushobozi nyuma yo kurangira kwa shampiyona ya 2022-2023 adatwaye igikombe
Mvukiyehe Juvenal yasabye ubuyobozi bw’umuryango wa Kiyovu Sports ko bwamufasha mu bushobozi nyuma yo kurangira kwa shampiyona ya 2022-2023 adatwaye igikombe

Ibi byatumye hagati ya Kompanyi n’Umuryango hatangira kubaho ukutumvikana mu bijyanye no kugura no kugurisha abakinnyi, ndetse no ku myubakire y’ikipe muri rusange. Urugero rugaragara ni igihe umuyobozi w’umuryango wa Kiyovu Sports Ndorimana François Regis yasinyishaga Niyonzima Olivier Seif ntasinyire ahasanzwe mu biro by’ikipe. Uretse uyu kandi, umuryango wanasinyishije Richard Kilongozi wasinyiye i Burundi ari hamwe na Perezida w’umuryango.

Ku rundi ruhande, Mvukiyehe Juvénal na we yasinyishaga abakinnyi batandukanye mu biro bya Kiyovu Sports. Iyo babazwaga niba ntakutumvikana guhari ku mpande zombi bitewe n’ubwo buryo baguragamo abakinnyi, aba bayobozi bavugaga ko nta bihari, ko bose bashyize hamwe. Ibi byasaga nk’aho buri wese ari gusinyisha umukinnyi we ariko ibyo byahakanirwaga kure cyane.

Imicungire y’ikipe yakuwe muri Kompanyi igarurwa mu muryango wa Kiyovu Sports

Nyuma yo kubona ko imicungire y’ikipe itameze neza muri kompanyi, Umuryango wa Kiyovu Sports wahisemo gukura ikipe muri kompanyi yari iyobowe na Juvénal Mvukiyehe wari waramaze kubagaragariza ko akomeje kugorwa n’ubushobozi ahubwo bayishyira mu maboko y’umuryango, bavuga ko ari cyo gihe cyo kubikora.

Juvenal Mvukiyehe yakuye abakinnyi nzu babagamo

Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, amaze iminsi agaragaza ko ubuzima atari bwiza muri Kiyovu Sports kubera kutabonera ku gihe amafaranga, harimo amafaranga abakinnyi bamwe na bamwe baguzwe, umushahara, ndetse n’uduhimbazamusyi, nubwo Umuryango wa Kiyovu Sports, amasezerano y’abakinnyi yose na yo utarayabona mu gihe gito umaze usubiranye ikipe.

Mbere y’umukino wahuje Kiyovu Sports na Marine FC tariki 14 Ukwakira 2023, Mvukiyehe Juvenal yabwiye abakinnyi biganjemo abo muri Uganda bashya baje uyu mwaka ko bagomba kuva mu nzu ze babagamo bagashaka ahandi baba, ibintu byababaje umutoza w’iyi ikipe akavuga badafite n’aho kuba. Kuri iki kibazo, Kigali Today yamenye ko ku wa 17 Ukwakira 2023 aba bakinnyi bagombaga gushakirwa aho bagomba gutuzwa hashya.

Harategurwa inama yo kureba umuti w’ibi bibazo, abari baragiye batangiye kugaruka

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko nyuma y’umukino wa shampiyona Kiyovu Sports yakirwamo na Police FC kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’iyi kipe buteganya ko habaho inama mu cyumweru gitaha kugira ngo harebwe icyakorwa ngo ikipe ive mu bihe bibi irimo bishingiye ku bukungu dore ko mu kibuga ho amanota atari mabi ugereranyije n’uko andi makipe ahagaze.

Ibi birajyana no kongera kwiyegereza Abayovu basaga nk’abagiye kure y’ikipe mu myaka ishize kugira ngo na bo baze bafatanye n’abandi kuba ikipe hafi. Amakuru twamenye ni uko kugeza ubu hamaze kugaruka Abayovu basaga nk’abagiye ku ruhande bagera kuri 42.

Nubwo hanze y'ikibuga bitameze neza ariko mu kibuga ikipe ikomeje kwitwara neza
Nubwo hanze y’ikibuga bitameze neza ariko mu kibuga ikipe ikomeje kwitwara neza

Kiyovu Sports mu mikino irindwi imaze gukina muri shampiyona, imaze gukusanya amanota 12 atumye kugeza ubu iri ku mwanya wa kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka