Mvukiyehe Juvenal wari weguye yisubiyeho, azakomeza kuyobora Kiyovu Sports

Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal wari weguye ku buyobozi bw’iyi kipe ku wa 29 Nzeri 2022, yakuyeho ubwegure ubwe nyuma y’ibiganiro yijejwemo kuzahabwa ubufasha buzatuma havaho zimwe mu mbogamizi yari yatanze zatumye yegura.

Aha hari tariki 27 Nzeri 2020 ubwo Mvukiyehe Juvenal yari amaze gutorerwa kuyobora Kiyovu mu gihe cy'imyaka itatu
Aha hari tariki 27 Nzeri 2020 ubwo Mvukiyehe Juvenal yari amaze gutorerwa kuyobora Kiyovu mu gihe cy’imyaka itatu

Ibi byavuye mu biganiro byahuje inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association byabaye nyuma y’uko Juvenal Mvukiyehe yeguye ku mwanya wa Perezida. Byari birimo kandi n’abandi bafatanyije kuyobora Kiyovu Sports.

Muri ibi biganiro impande zombi zaganiriye ku mpamvu Juvenal Mvukiyehe yari yatanze mu ibaruwa y’ubwegure yavugaga ko abona zitatuma agera ku ntego yiyemeje, maze biyemeza kumufasha kuzikura mu nzira na we agakomeza kuba Perezida wa Kiyovu Sports.

Mvukiyehe Juvenal watorewe kuyobora Kiyovu Sports mu 2020 mu gihe cy’imyaka itatu, yari yeguye mu gihe n’ubundi muri iyi kipe havugwamo ubukungu butifashe neza kuko ku wa 27 Nzeri 2022 abakinnyi banze gukora imyitozo kubera ibirarane by’imishahara ikipe ibabereyemo. Ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu Kiyovu Sports yakira Sunrise FC mu mukino wa shampiyona.

Itangazo rya Kiyovu Sports rivuga ko Mvukiyehe yakuyeho ubwegure bwe:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NARI NABABAYE MVUKIYEHE YEGUYE TUTAMUTSINZE . HARYA NGO AKIYOBORA URUCACA NGO RAYON NTIZAMUTSINDA ! ARAJE ABIBONE . IYO YIGENDERA ATARAKUBITWA KOKO !

ISAAC TWAGIRAMUNGU yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka