Ikipe ya Patriots BBC ihagaze neza kugeza ubu aho ifite agahigo ko kuba itaratsindwa umukino numwe, yatsinze Orion BBC amanota 86-67 bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere.
Ikipe ya AS Muhanga yatsinzwe ibitego 2-1 n’ikipe ya Vision FC, mu mikino ya Kamarampaka yo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere cya Shampoyona.
Myugariro w’iburyo Mucyo Didier Junior urangije amasezerano muri Rayon Sports agiye kujya mu igeragezawa mu ikipe ya Al-Jazira yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Urutonde rwakozwe na Forbes Magazine , rugaragaza ko umukinnyi w’icyamamare uhembwa menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2024, ari Cristiano Ronaldo, umwanya akaba agarutseho ku nshuro ya kane.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe abiri akomeye ku rwego rw’Isi, ari yo Brazil na Canada mu mikino ya Paralympic 2024 izabera i Paris.
Ikipe y’umupira w’amaguru ya ESPOIR FC yatewe mpaga eshanu hagendewe ku mikino yakinishijemo umukinnyi witwa Christina Watanga Milembe, wakinnye adafite icyangombwa kibimwemerera gitangwa na FERWAFA.
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu mukino w’intoki wa volleyball hakinwaga imikino ya ½ ya kamarampaka (Playoffs) aho yasize amakipe ya APR zombi abagabo n’abagore, Kepler ndetse na Police y’abagore zibonye itike yo gukina imikino ya nyuma.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ikipe ya Police FC irifuza rutahizamu ukina aciye ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Kiyovu Sports Richard Kilongozi.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Manchester City yakoze amateka itwara shampiyona y’u Bwongereza 2023-2024, ku nshuro ya kane yikurikiranya, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka.
Bamwe mu bitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo byo muri Afurika (Africa CEO Forum) barishimira ko binyuze mu irushanwa ry’umukino wa Golf ryateguwe na Banki ya Kigali, ryatumye barushaho kunyurwa n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Mu gihe kuri iki Cyumweru hasozwa shampiyona y’u Bwongereza y’umwaka wa 2023-2024 hakinwa umunsi wa 38, hitezwe ko Manchester City yatwara shampiyona bwa mbere mu mateka ku nshuro ya kane yikurikiranya cyangwa Arsenal ikayitwara nyuma y’imyaka 20.
Amakipe ya Kepler, APR na Police y’abagore mu mukino w’intoki wa volleyball niyo yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya kamparampaka yakinywe ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uganda ku mukino wa nyuma, ihita yegukana irushanwa IHF Trophy ryaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia
Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Handball rya Zone 5 riri kubera muri Ethiopia, yose yageze ku mukino wa nyuma
Ikoranabuhanga ry’amashusho rimaze imyaka itanu ryifashishwa muri shampiyona y’u Bwongereza mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe by’imisifurire rishobora kuvaho guhera mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Amakipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball ari i Addis Abeba yabonye itike yo gukina 1/2, aho mu batarengeje imyaka 20 u Rwanda rwanyagiye u Burundi
Muri iki gihe manda y’imyaka ine Uwayezu Jean Fidèle yari yatorewe ngo ayobore Rayon Sports igana ku musozo, hari ibishimwa ndetse n’ibinengwa bitagezweho birimo kuba hataragaruka imikoranire hagati y’aba-Rayons bamwe na bamwe mu gihe nyamara kubahuza yari yo ntego ya mbere yari ihari mu by’ibanze.
Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya Volleyball isanzwe ya 2024, amakipe ane yabaye aya mbere muri buri cyiciro aracakirana muri Kamarampaka.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze ikipe Tanzaniya ibitego 43-17, ndetse bongera bitwara neza batsinda igihugu cya Djibout mu mukino wa gatatu muri iri tsinda ibitego 45-13.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iteye mpaga (Forfait) y’ibitego 20-0 ikipe ya Kenya itabashije kuboneka ku kibuga, mu mukino wa mbere w’irushamwa #IHFTrophy rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu karere ka Gatanu riri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Nyuma y’imyaka ine batagira icyo bavugira mu ruhame kuri Rayon Sports, abahoze bayobora ariko mu 2020 bagasabwa kuyijya kure ubwo habaga amatora ya manda iri kugana ku musozo, bagize icyo bayivugaho ndetse no kubyo kuba bazagaragara mu matora yo mu Kwakira 2024.
Ikipe ya APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na AS Douanes yo muri Senegal mu mukino wa gatandatu wa Sahara Conference amanota 79-54 ihita isezerewa mu irushanwa itabonye itike y’imikino ya 1/4 izabera i Kigali.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports barimo Paul Muvunyi bagaragaye mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-2024.
Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Africa Basketball League (BAL), yatsinzwe bigoranye na Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 78-71, bituma amahirwe yayo yo kubona itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda ayoyoka biyishyira mu ibare ikomeye.
Amakipe ya Sunrise FC na Etoile de l’Est zasoje shampiyona ya 2023-2024 zimanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imikino y’umunsi wa 30 zakinnye kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’Amavubi Frank Spittler yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 37 bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 muri Kamena 2026.
Ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, ikipe ya APR BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia amanota 83-70, bikomeza imibare ya APR BBC mu gushaka itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.
Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah ukinira Bugesera FC azakinira Amavubi kuva muri Kamena 2024.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje , Ikipe ya REG BBC itsinda ikipe ya UGB BBC amanota 87-86 mu mukino waranzwe n’amahane naho mu bagore amakipe arimo APR na REG BBC yitwara neza.