Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu saa mbiri za nijoro ubwo ikipe yari igeze i Muhanga iva i Huye gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona banganyije na Mukura 0-0.
Ubwo imodoka itwaye abakinnyi yari igeze ahitwa Munyinya mu Mujyi wa Muhanga, yahagaze kuri sitasiyo ya Gas Oil Muhirwa wari mu modoka yindi, avamo agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani.
Gusa ibi ntibyashimishije umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert wahise abwirana umujinya uwo muyobozi ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, nuko abagabo bombi batangira gufatana mu mashati bakizwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka.
Mu mashusho yafashwe saa mbiri n’iminota icyenda, hagaragaramo abantu bari gukiza Ivan Minaert na Muhirwa umwe muri bo abaza Muhirwa ati “Kuba ubaguriye amata in ikibazo?”
Naho Muhirwa bigaragara ko yari afite umujinya yabwiraga umutoza Ivan Minaert mu rurimi rw’igifaransa ati “Si tu me cherches, tu vas me trouver ” bivuga ngo “Niba unshaka urambona.”
Nyuma y’uku gushyamirana, abo bagabo bombi bari bari mu modoka imwe binjiye mu mudoka ebyiri umwe muri imwe undi mu yindi zisubira mu Mujyi wa Muhanga, naho abakinnyi bakomeza urugendo berekeza i Kigali n’amata yabo.
Muhirwa Prosper wungirije ku buyobozi bwa Rayons Sport, aherutse guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha ruswa ikipe ya LLB y’i Bujumbura bahataniraga kujya mu matsinda ya CAF Champions League.
Nyuma yo kunganya na Mukura, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24.
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Abagasenyi niko babaye umwiryane uzabaranga aho bazajya hose gusa birasanzwe pee niyo basesa Comite bagatora bushyashya nibabandi igihe cyose.
Rayon niko yabaye ibyayo ntibimara kabiri ubunyangamugayo no kwiyubaha muri rayon byarabuze kabisa bageze aho gusubiranamo koko
Nziko rayon igira abakunzi benshi ariko nabatayivuga neza barahari,ibi niba byabaye Ntibyaba bije uyu munsi ahubwo byaba bimaze igihe bikaba arinabyo bishobora nokuba biri gutera uku kubura amanota yahato nahato.kubwanjye iyi nkuru niyo byabaye ahubwo mucukumbure tumenye imva nimvano
ariko abanyamakuru mukunda gushyuhaguzwa iyi nkuru rwose biragaragara ko utayitaye peee kuko uko ubivuga siko biri rwose reba aho uyiterura uyandike neza.
Sha ntabwo uri umunyamwuga pe washatse inkuru neza ukareka kubeshya abanyarwanda nimukureho icyi kinyoma
Arega nibareke ikipe ni A.P.R naho ubundi gasenyi iyo bari kubona amafaranga ugirango bagezeyo
Uyu munyamakuru aravangavanga nkuru neza neza ntabwo ibi aribyo kuko itangishaka si vice president ahubwo aya mata yaguzwe nuwahoze ari vice president Prosper wahagaritswe na CAF mubikorwa by’umupira mu Rwanda ahubwo akwiye kuregwa akongererwa ibihano.