Rayons Sport: Umutoza yafatanye mu mashati n’umuyobozi bapfa amata yaguriwe abakinnyi (Video)

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert yafatanye mu mashati n’umuyobozi wungirije w’iyi kipe Muhirwa Prosper
amuziza ko yari aguriye abakinnyi amata.

MUhirwa Prosper na Ivan Minaert bafatanye mu mashati bapfa ko Prosper aguriye amata abakinnyi
MUhirwa Prosper na Ivan Minaert bafatanye mu mashati bapfa ko Prosper aguriye amata abakinnyi

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu saa mbiri za nijoro ubwo ikipe yari igeze i Muhanga iva i Huye gukina umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona banganyije na Mukura 0-0.

Ubwo imodoka itwaye abakinnyi yari igeze ahitwa Munyinya mu Mujyi wa Muhanga, yahagaze kuri sitasiyo ya Gas Oil Muhirwa wari mu modoka yindi, avamo agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani.

Gusa ibi ntibyashimishije umutoza wa Rayon Sports Ivan Minaert wahise abwirana umujinya uwo muyobozi ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, nuko abagabo bombi batangira gufatana mu mashati bakizwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka.

Mu mashusho yafashwe saa mbiri n’iminota icyenda, hagaragaramo abantu bari gukiza Ivan Minaert na Muhirwa umwe muri bo abaza Muhirwa ati “Kuba ubaguriye amata in ikibazo?”

Naho Muhirwa bigaragara ko yari afite umujinya yabwiraga umutoza Ivan Minaert mu rurimi rw’igifaransa ati “Si tu me cherches, tu vas me trouver ” bivuga ngo “Niba unshaka urambona.”

Nyuma y’uku gushyamirana, abo bagabo bombi bari bari mu modoka imwe binjiye mu mudoka ebyiri umwe muri imwe undi mu yindi zisubira mu Mujyi wa Muhanga, naho abakinnyi bakomeza urugendo berekeza i Kigali n’amata yabo.

Muhirwa Prosper wungirije ku buyobozi bwa Rayons Sport, aherutse guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guha ruswa ikipe ya LLB y’i Bujumbura bahataniraga kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma yo kunganya na Mukura, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa gatatu n’amanota 36 mu gihe Mukura iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

ndumva bitoroshye

tuyizere olivie yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Ntaho ikipe yagera umutoza nabayobozi bagifatana mumashati gusa ntwe nkabafana nintwe bibabaza bari baratinze ahhhhhhh wagirango ntibatekereza murakoze nagahinda peeeeeeee?????????

Tuyizere elic yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Uwanditse iyi nkuru ntayo yataye, yapfuye kuvuga ibyo ibihuha byamuhuhiye mu matwi!il faut cas même un minimum de logique mu byo mwita umwuga! Ubu mu byo wavuze byose bihuriye he no kuba washyizeho ifoto ya Bernard??? C’est con

Michou yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

aba rayon ,mufite ibibazo tu ,ninayompamvu mutazajyera kure,ikipe yanyu yarihagaze neza iri mumarushwanwa none reba murimo kurwana,niyompamvu irigitsindwa

alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Ubuyobozi bw’ikipe yacu nibwicare bukande ikibyimba kiri kumubiri wa Rayon Sport amazi atararenga inkombe .
Ufatwa n’amakosa atuvire mu equipe agihamwa n’icyaha .

Alias bucyekabiri yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

None se MAPAUSE wowe ITANGISHAKA umukuyehe muri iyi Nkuru. Aravuga ko MUHIRWA ariwe waguze amata. Ibindi ubivanyehe?

GGG yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Si igitangaza kuba aba rayon bapfa amata ubutaha bazabahe umusururu niwo wabo

Kiyovu yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Narabivuze ko umwiryane uri hafi kubataha muranseka!Muramarana tu!

Kayisire jean claude yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Bareke dukomezekwirimbira murera indazabo bajyekuzihijyira kukondumva zarabarenze?

Anastase yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Porosperi tumwiyamyecyae naturelere ikipe babuzeuko baryaruswa gacinya naporosperi nibobaryagaruswa bakatugurishiriza ikipe ngoitsirwe?none twangize amahirweyokuba ganjinya adahari

Anastase yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

ngo bafite amafaranga ra akajerekani k’amata kararikoze

musemakweli yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize

Mbegabibi eeeee!! birababajepe!

Ni Donath yanditse ku itariki ya: 10-05-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka