Nyuma y’aho hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko umukinnyi Pierrot agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Maroc, aya makuru yaje kwemezwa n’umukinnyi ku giti cye, ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeza ko hari ikipe yo muri Maroc yatangiye kubavugisha ngo yegukanye uyu mukinnyi.
Mu kiganiro twagiranye na Gacinya Denis uyobora ikipe ya Rayon Sports, yadutangarije ko abashinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe bavugishije ikipe ya Rayon Sports ariko bikaba bitarakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Gacinya ati “ Uruhare rwa mbere mu mibereho ya Rayon ni abafana, mu kwitegura imikino nyafurika n’imikino yo kwishyura turashaka kongeramo abakinnyi ariko tugahera kuri Cedrick, turashaka kubikora dufatanyije n’abafana, gusa kugeza ubu sinavuga ngo bigeze aha ariko tugomba kugera ku musaruror wo kumugura kuko ubu turi kumwe na we”
“Pierrot ntabwo twabimenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, habayeho uvugana bisanzwe, dutegereje ko batwandikira binyuze mu nzira zikwiye, umukinnyi ni umukozi wa Rayon, uwaba amushaka agomba kubinyuza mu buryo bwemewe, icyo bakoze ni ukutubaza nawe baramubaza, ciyo twumvise ni uko ari ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc” Gacinya Denis, Perezida wa Rayon Sports
Pierrot nawe aremera ko ashobora kwerekeza muri Maroc
Kwizera Pierrot yagize ati “Baramvugishije, banavugisha abayobozi ba Rayon Sports, sinavuga ko ngiye kuva muri Rayon kuko ndacyafitiye amasezerano, ni ikipe nkunda, ariko ubwo bishobotse ko njya no muri Maroc najyayo kuko ni ahantu heza”
Umutoza Masudi Juma we yatangaje ko nta muntu utifuza Cedrick kuko ari umukinnyi mwiza bidasaba kubwirwa byinshi mu kibuga, anasaba ko abafana bakora uburyo aguma muri iyi kipe, anavuga ko ibijyanye n’aba bakinnyi barimo Cedrick, Mackenzie na Karekezi Jean n’abandi bari mu igeragezwa bizamenyekana vuba niba ari abakinnyi ba Rayon Sports.
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabona yaguma muri mwikipe kuko yarameze neza cyane kdi abagiye batabitekerejo barahomba
MAKENZI NAWE ARAKENEWE PE KUKO NI IMUHANGA KDI NI MUKURU MUMUTWE.AZI GUPANGA BAGENZIBE.
Cedrick n’umukinnyi mwiza umutoza wese yakwifuza mwibuke Luc Elmay ukuntu yamwise agitoza Rayon Sport
Pietro aragiyekoko niyihangane champion ibanze orangire tubanzedukubiye igikona nkundarayon
Bibaye amahire bagaruka kuko Rayon sport
ni equipe nziza