Rayon yasobanuye igenda rya Pierrot n’igurwa rya Cedrick

Perezida wa Rayon Sports Fc Gacinya Denis, yasobanuye ko hari ikipe yo muri Maroc yatangiye kubavugisha ngo igure Pierrot, anatangaza ko na Cedrick bagomba kumugarura vuba

Nyuma y’aho hari amakuru yari amaze iminsi avugwa ko umukinnyi Pierrot agiye kwerekeza mu ikipe yo muri Maroc, aya makuru yaje kwemezwa n’umukinnyi ku giti cye, ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemeza ko hari ikipe yo muri Maroc yatangiye kubavugisha ngo yegukanye uyu mukinnyi.

Mu kiganiro twagiranye na Gacinya Denis uyobora ikipe ya Rayon Sports, yadutangarije ko abashinzwe kugura abakinnyi muri iyi kipe bavugishije ikipe ya Rayon Sports ariko bikaba bitarakorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Gacinya ati “ Uruhare rwa mbere mu mibereho ya Rayon ni abafana, mu kwitegura imikino nyafurika n’imikino yo kwishyura turashaka kongeramo abakinnyi ariko tugahera kuri Cedrick, turashaka kubikora dufatanyije n’abafana, gusa kugeza ubu sinavuga ngo bigeze aha ariko tugomba kugera ku musaruror wo kumugura kuko ubu turi kumwe na we”

Amiss Cedrick ibye bisa nk'ibyarangiye, akazatangira gukina mu kwezi kwa mbere
Amiss Cedrick ibye bisa nk’ibyarangiye, akazatangira gukina mu kwezi kwa mbere

“Pierrot ntabwo twabimenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, habayeho uvugana bisanzwe, dutegereje ko batwandikira binyuze mu nzira zikwiye, umukinnyi ni umukozi wa Rayon, uwaba amushaka agomba kubinyuza mu buryo bwemewe, icyo bakoze ni ukutubaza nawe baramubaza, ciyo twumvise ni uko ari ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Maroc” Gacinya Denis, Perezida wa Rayon Sports

Pierrot nawe aremera ko ashobora kwerekeza muri Maroc

Kwizera Pierrot yagize ati “Baramvugishije, banavugisha abayobozi ba Rayon Sports, sinavuga ko ngiye kuva muri Rayon kuko ndacyafitiye amasezerano, ni ikipe nkunda, ariko ubwo bishobotse ko njya no muri Maroc najyayo kuko ni ahantu heza”

Kwizera Pierrot yemeje ko ikipe yo muri Maroc bavuganye, hasigaye ibyemezo by'abayobozi b'amakipe
Kwizera Pierrot yemeje ko ikipe yo muri Maroc bavuganye, hasigaye ibyemezo by’abayobozi b’amakipe

Umutoza Masudi Juma we yatangaje ko nta muntu utifuza Cedrick kuko ari umukinnyi mwiza bidasaba kubwirwa byinshi mu kibuga, anasaba ko abafana bakora uburyo aguma muri iyi kipe, anavuga ko ibijyanye n’aba bakinnyi barimo Cedrick, Mackenzie na Karekezi Jean n’abandi bari mu igeragezwa bizamenyekana vuba niba ari abakinnyi ba Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

SIBIBIKUGURA SEDIRIKE ARIKOBIRE TUREKEKUGENDERA KWIZINA NAMATEKA TWUBAKIREKUBIKORWA ESE URWEGOYARARIHO NIRWO ARIKUGARAGARIZA EKIPE?

MANIZABAYO TITO yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Rayon tugarutse mu bihe byacu 2013 ntakibazo cedrick naze kbsa

anselme yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

icyonzi cyo harimo kwibeshya aho yariyaragiye se siho bamuhaga meshi? none agarutse guhembwa le 45? mubanze mumenye impamvu itumwe agaruka.

gad yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

piellot niyigendere amahoro kandi azahahe aronke aho agiye nukuzamura urwego rwe kandi reyon yacu izabikora turabyizeye oooooooooo reyon

Murera Moise yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

Nonese na Cedric Azagenda?Naho,ubundi APR Nikipe Ihorana,insinzi,APR Oyeeeee!!!

Charles yanditse ku itariki ya: 12-12-2016  →  Musubize

erega icyo bakundira reyo twarakimenye nicyo mwangira APR yababohoje turakizi

gasenyi yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

koko pierrot aragiye.

eric yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

Mwagura mwagira ntimuzahiga APR no kubona igikombe cya champina bizahora bibagora.APR oyeeee!!!

Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

Pierrot niyigendere burya biba byiza iyo ugiye ugikunzwe kuko na Cedrick iyataza kugenda agikunzwe ubu ntituba turi jumwifuza gs rayon ntizadukoze isoni kuko Pierrot yakinaga umwanya umwe ntibyabuza abandi gukina. Pierrot urugendo rwiza wangu uzahahe uronke kd uzibuke ko wakiniye rayon

Samuel yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

ndumva Pietro yaguma muri Rayon ahubwo bamyongere amasezerano

Nkundabagenzi Joseph yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

emmy igikona cyagutsinze Pierrot ahari yahaguma yagenda gutsinda gasenyi ni ibisanzwe

athar yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Rayon sport oyeeee.Cedric,makenzi na pierot bahuriye muri rayon;yazanagera kure muri kiriya gikombe cya africa.

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka