Ndikumana Hamad Katauti na Bonaventure Gangi bitabye Imana

Ndikumana Hamad Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bazwi mu mateka y’umupira w’u Rwanda bitabye Imana muri iri joro.

Mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru ko Ndikumana Hamadi Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports, ndetse na Gangi wari umaze iminsi arwaye ko bitabye Imana.

Katauti yari yaraye akoresheje imyitozo muri Rayon Sports

Mu kiganiro twagiranye na Mugemana Charles muganga wa Rayon Sports, yadutangarije ko yahamagawe n’umusore ubana na Katauti, amubwira ko amurembanye ku buryo butunguranye, ariko agiye kumureba asanga amaze gushiramo umwuka

Yagize ati "Umusore babana yampamagaye ambwira ko Katauti arembye, ngo bari kumwe nta kibazo afite, ubundi amubwira ko ari kubabara mu gatuza, atangira no kubabara mu nda, aza kumuha Fanta ngo anywe arangije ahita ayiruka, akomeje kuremba ahita ampamagara"

"Nahise njya kumureba mugezeho nka saa sita z’ijoro nsanga aryamye ku gitanda yashizemo umwuka, nahise mpamagara ingobyi y’abarwayi ya CHUK, baje basanga yapfuye, birantungura cyane kuko yari yakoze imyitozo hamwe n’abakinnyi ubona afite imbaraga cyane nta kibazo na kimwe"

yari yakoranye imyitozo n
yari yakoranye imyitozo n’abakinnyi (Ifoto:Ruhagoyacu)
Katauti mu myitozo ye ya nyuma yabaye kuri uyu wa Kabiri
Katauti mu myitozo ye ya nyuma yabaye kuri uyu wa Kabiri
Katauti wahoze akinira Amavubi na Rayon Sports, ubu yari umutoza wungirije wa Rayon Sports
Katauti wahoze akinira Amavubi na Rayon Sports, ubu yari umutoza wungirije wa Rayon Sports

Uwahoze ari myugariro w’Amavubi Hategekimana Bonaventure Gangi nawe yitabye imana.

Ni amakuru Kigali Today ikesha mushiki wa Gangi wo kwa se wabo witwa Uwamahoro Liliane wari umurwaje.

Uwamahoro yagize ati "ni byo twakiriye inkuru y’akababaro ibika urupfu rwe mu gitondo, saa cyenda zo kuri uyu wa gatatu, yari amaze amezi abiri arwariye i Butare mu bitaro bya Kabutare, hari hashize igihe abaganga bansabye gutaha kuko Gangi yari arembye bityo bamujyana mu cyumba cye wenyine."

Gangi nawe yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kabutare
Gangi nawe yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kabutare

Hategekimana Bonaventure wamenyekanye cyane ku izina rya Gangi, yari umwe mu bakinnyi bakinnye mu makipe yose akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR Fc, Kiyovu, ATRACO Fc,yakinnye kandi no mu yandi makipe arimo Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze yashorejemo umupira kubera uburwayi.

Minisiteri y’umuco na siporo yafashe mu mugongo imiryango ya ba nyakwigendera, nkuko byatangajwe na Minisitiri Uwacu Julienne abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 46 )

Birababaje ariko ntacyo twarenzaho ni inzira ya twese ikibazo nuko tutamenya igihe cyo gutabaruka.NYIRURUGO tuzahora tukwibuka.

Uzabintwari yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Il faut prier pour Katauti et Gangi que le Seigneur les acceuilles a sa Gloire et qu’ils se reposent en PAIX.

Dieudonné NIYONKURU yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Twifatanyije mukababaro n’imiryango yabo kuko birababaje cyane.

MJP yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

imana imwakire mubayo twamukundaga kandi umuryango wiwe wihangane

Imaniradukunda jamvier yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Nagahinda gakomeye tubuze zimwe mu ntwali za sport

RG yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

imana ibakire mubayo

Ntaganda yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Imiryango yabo igume kwihangana,kd Nyagasani abakire mubwami bwe.

Hateta yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Bakoze neza , tuzahora tubibuka Imana Ibakire mubayo

Shema Jean yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

RIP katauti nkunda.

sylverien yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

imana ibakire gs turababaye kathauti aratunguranye

jano janvier yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

Mana weee nukur kathaut arantunguye kuko najye ejo narindi kumuitozo mbona akora ari ntakibaZO gusa ntakundi IMANA ibakire mubayo tuzahora tubibuka babaye itwari

jano janvier yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

RIP kureba bakinnyi nukuri birababaje ariko ntakundi mwisi turabashyitse

cissien yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize
1 | 2 | 3 | 4

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.